Tuesday, October 22
Shadow

Global Green Growth Week: Umunsi wa kane

Ku wa kane tariki 17 Ukwakira 2024 gahunda z’Icyumweru cyahariwe Iterambere Ritoshye Global Green Growth Week 2024 zari zigeze ku munsi wa kane. Tugiye kubagezaho ibikorwa byabaye uyu munsi ndetse n’ibiganiro byatanzwe. By’umwihariko Global Green Growth Rwanda yagize uruhare runini mu biganiro byo kuri uyu munsi aho abayihagarariye batanze ikiganiro ku mushinga w’imicungire y’imyanda.

13th Session of the Assembly and 17th Session of the Council

Ku munsi wa kane w’ibikorwa byahariwe Icyumweru k’Iterambere Ritoshye, igice kinini cy’umunsi cyahariwe inama ebyiri z’ingenzi. Habaye inama ya 13 y’Inteko Rusange ya Global Green Growth Institute ndetse n’inama ya 17 y’Inama y’Ubutegetsi y’iki kigo.

The Impact of Climate Change on the Labor Market and Potential Policy Actions to Mitigate its Effects

Haganiriwe ku mirimo ifitanye isano n’iterambere ritabangamira ibidukikije. Abitabiriye ibiganiro basuzumye uko iyo mirimo iteye, uko abayikora bagenerwa amahugurwa, uburenganzira bwabo na politiki bashyirirwaho mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Nationally Determined Contributions (NDCs) 3.0

Havuzwe ku mishinga irimo gushyirwa mu bikorwa mu gihugu cya Népal igamije guhangana n’ubukana bw’ihindagurika ry’ikirere. Hagaragajwe kandi uko ihame ry’uburinganire rikurikizwa muri iyo mishinga.

Are SE Asian Economies Moving Towards Circularity?

Muri iki gice k’ibiganiro hasuzumwe uko ibihugu byo mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Aziya bigerageza gushingira ubukungu bwabyo ku mutungo wisubira. Abitabiriye ibiganiro basobanuriwe impinduka zirimo gukorwa muri ibyo bihugu kuri politiki izatuma ubwo bukungu bushingiye ku mutungo wisubira bugerwaho.

Waste Management Africa

Uyu mwanya wahariwe kurebera hamwe imishinga ifitanye isano n’imicungire y’imyanda irimo gushyirwa mu bikorwa n’ikigo Global Green Growth Institute muri Afurika. By’umwihariko, abo mu ishami ry’u Rwanda ry’icyo kigo batanze ikiganiro ku mushinga w’imyaka itatu washyizwe mu bikorwa. Uwo mushinga witwa “Waste to Resources Project” wari ugamije kubyaza imyanda umusaruro. Juvénal Mukurarinda Umukozi Mukuru Ushinzwe Imicungire y’Imyanda mu buryo burambye muri GGGI Rwanda, yasobanuye uko uwo mushinga washyizwe mu bikorwa n’umusaruro wagezeho. Mukurarinda yagaragaje n’uruhare rw’abafatanyabikorwa muri uwo mushinga harimo n’abo mu rwego rw’abikorera. Aba, muri iki kiganiro bari bahagarariwe na Pascal Gatete uyobora kompanyi yitwa Dépot Kalisimbi, Olivier Mbera uyobora Enviroserve Na Noel Nizeyimana umuyobozi wa Green Care.

Muri iki kiganiro kandi Umuyobozi w’Ishami ry’u Rwanda rya GGGI Caroline Raes yakanguriye abo bireba bose gukomeza gufatana urunana mu rugamba rwo guhangana n’imyanda yangiza ibidukikije, iyo myanda ikabyazwa undi mutungo w’ingirakamaro.

Juvenal Mukurarinda na Caroline Raes bo muri GGGI Rwanda batanze ikiganiro ku micungire y’imyanda

Green Entrepreneurship Africa

Haganiriwe ku ruhare rw’urubyiruko rw’Afurika mu guhanga imishinga igamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere. Hibanzwe ku ruhare rw’iyo mishanga iyobowe n’abakiri bato mu gutanga akazi ko kurwanya ubukene binyuze mu guhanga udushya

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *