Tuesday, October 22
Shadow

Global Green Growth Week: Umunsi wa mbere

Kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024 i Seoul muri Koreya y’Epfo hatangiye ibikorwa byo kwizihiza Icyumweru k’Iterambere Ritoshye (Global Green Growth Week). Hatanzwe ibiganiro binyuranye ndetse abitabiriye ibi bikorwa bungurana ibitekerezo mu buryo bw’imbonankubone ndetse n’uburyo bw’iyakure. Ibi ni ibiganiro byabaye kuri gahunda y’umunsi wa mbere w’iki cyumweru kizihizwa ku nshuro ya munani.

 

Ijambo rifungura

Mu gufungura Icyumweru k’Iterambere Ritoshye (Global Green Growth Week), Umuyobozi Mukuru wa Global Green Growth Institute Frank Rijsberman yasobanuye uko iterambere ritoshye kandi rirambye rishobora guharanirwa kabone n’ubwo ibihugu byaba biri mu bihe bitoroshye cyangwa ibihe by’amage.

Green Pacific Financial Systems

Muri iki kiganiro havuzwe uko akarere kegereye inyanja ya Pasifika kagerageza gukuraho inzitizi zifitanye isano n’amikoro mu mishinga yerekeranye no guhangana n’ihindagurika ry’ikirere. Hasobanuwe ko ibihugu byo muri kariya karere bishyigikirana kandi bigakorera hamwe muri urwo rugamba.

Transition to Low Carbon Buildings

Muri iki kiganiro abitabiriye Global Green Growth Week baganiriye ku buryo bw’imyubakire butuma habaho igabanuka ry’umwuka uhumanye wa carbon n’uko iyo myubakire ikorwa mu buryo budahenze kandi n’abatuye mu mazu yubatswe gutyo bakarushaho kubaho mu buzima bwiza butabangamira ibidukikije.

Regional Actions in Managing Waste

Kuri iyi ngingo haganiriwe ku bintu birimo gukorwa hirya no hino ku isi mu rwego rw’imicungire iboneye y’imyanda. Havuzwe ingorane ziri muri uru rugamba n’ibisubizo birimo kugeragezwa mu rwego rwo gusohoka muri izo nzitizi.

Climate Finance – Asia

Muri iki gice hibanzwe ku ngamba z’iterambere rirambye zirimo amasesengura y’ibidukikije no gutera inkunga imishinga igamije iterambere ritoshye. Abitabiriye iki gice k’ikiganiro bifashishije ingero z’ibirimo gukorwa mu Buhinde.

On the Frontline of Climate Change and Conflict

Icyagarutsweho cyane muri iki gice ni gahunda zo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere hibandwa ku bukangurambaga aho buri wese ikibazo k’iryo hindagurika asabwa kukigira icye.

Green Growth Index – Measuring Green Growth Performance in Africa

Abantu bunguranye ibitekerezo ku gipimo k’intambwe imaze guterwa muri Afurika mu rugendo rwerekeza ku Iterambere Ritoshye.

Loss and Damage – Africa

Iki gice k’ibiganiro kibanze ku gihombo n’ingaruka biterwa n’ihindagurika ry’ikirere ku mugabane w’Afurika n’uburyo hashyirwaho ikigega kigamije kugoboka abagerwaho n’izi ngaruka cyane cyane abanyantege nke by’umwihariko abatuye mu bihugu bisanzwe birangwamo umutekano muke.

Green and Inclusive Gender Index for the African Union Green Recovery Action Plan

Kuri iyi ngingo hasobanuwe gahunda irambye y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe ku birebana n’iterambere ridahungabanya ibidukikije, aho abantu bose bahabwa amahirwe yo kugira uruhare muri urwo rugendo hazirikanwa by’umwihariko ihame ry’uburinganire.

Changing from Within

Iki gice k’ikiganiro cyahariwe ku kungurana ibitekerezo ku buryo iterambere ritoshye ryakwinjizwa muri gahunda z’ibihugu zo kubaka amahoro. Hasabwe ko abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta mu bihugu bitandukanye bagira uruhare rufatika muri iyo gahunda.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *