Saturday, December 14
Shadow

Hatanzwe ubutumwa bwo kwisungana n’impunzi ku munsi mpuzamahanga wazo

Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi ni umunsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kuzirikana impunzi. Uyu munsi wizihizwa ku itariki ya 20 Kamena buri mwaka hagamijwe guha agaciro ubutwari no kwihangana bigaragazwa n’abantu bavanywe mu byabo bagahunga ibihugu byabo bitewe n’intambara n’itotezwa.

Uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) kuri uyu munsi wahariwe impunzi yatanze ubutumwa bwo kwifatanya na zo no kurushaho kuzirikana ingorane impunzi zihura na zo. Iyo ntero ya UNHCR yikirijwe n’andi mashami y’Umuryango w’Abibumbye afite ubutabazi mu nshingano zayo, nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO),  n’indi miryango nk’Umuryango Utabara Imbabare ku Isi (ICRC) n’iyindi.

Hirya no hino ku isi hateguwe ibikorwa binyuranye muri gahunda yo kwizihiza uyu munsi. Ibyo bikorwa ni nk’amarushanwa y’umupira w’amaguru, ibitaramo bya muzika, imurika ry’amafoto, kwerekana sinema n’ibindi… Ibi byose byakozwe mu rwego rwo kugaragaza ubushobozi bw’impunzi.

Mu nkambi ya Mugombwa ni ho hizihirijwe Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi

Mu Rwanda, kwizihiza uyu munsi byabereye mu nkambi y’impunzi ya Mugombwa iri mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo. Habaye imurikagurisha ry’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubukorikori bikorwa n’impunzi kugira ngo imibereho yazo ishobore kurushaho kuba myiza.

UNHCR na MINEMA ni abafatanyabikorwa beza mu kugoboka impunzi

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) Albert Murasira yavuze ko u Rwanda rutazatezuka ku ntego rwiyemeje yo kwakira impunzi ziza zirugana no kuzirindira umutekano. Yashimiye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi kubera ubwitange, urukundo n’ubufasha  ridahwema kugaragariza impunzi.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *