Wednesday, May 1
Shadow

Ibintu 7 mukwiye kumenya ku muhanzikazi Dolly Parton

Dolly Parthon ni umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Country akaba yarakoze albums zirenze 70 mu gihe amaze muri muzika. Hari ibintu 7 abenshi batari bazi kuri uyu mukecuru w’imyaka 77 wavukiye muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1.Ubwo yavukaga, Papa we yagurishije umufuka wa kawunga ngo haboneke amafaranga y’ibitaro

Uyu muhanzikazi ntabwo ajya ahisha ko yavukiye mu muryango ukennye. Hari n’indirimo yahimbye yitwa “The coat of many colours” ibishimangira. Avuga ko byabaye ngombwa ko umubyeyi we agurisha agafuka k’ifu y’ibigori ngo hishyurwe ibitaro Dolly Parton yavukiyemo ku itariki 19 Mutarama 1946.

2.Yacitse amano, mama we ayasubizaho

Ubwo yari afite imyaka 7, Dolly Parton yasimbutse urupangu agwa mu bimene by’amacupa hanyuma amano ye 3 aracika. Kuko mu muryango we nta mafaranga bari bafite ngo bamujyane kumuvuza, mama we yahisemo kwifashisha gakondo. Yafashe ya mano yacitse agerageza kuyomeka ku kirenge yifashishije ifu, asukaho na peteroli. Buhoro buhoro yaje gukira amano arongera arafata.

3.Yitabiriye irushanwa ry’imyambarire aratsindwa

Mu buhamya bwe, uyu muhanzikazi wa country music avuga ko yigeze gutsindwa uruhenu ubwo yageragezaga kwitabira amarushanwa agamije gutoranya umukobwa warushije abandi kwambara imyenda ya kigabo ku munsi wa Halloween.

4.Yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye

Mu mwaka wa 1966 ni bwo Dolly Parton yambikanye impeta na Carl Dean. Gusa bashyingiranywe mu ibanga rikomeye kuko inzu ikora muzika Dolly Parton yabarizwagamo itifuzaga ko yashaka umugabo ku myaka 19 yari afite icyo gihe. Mu mwaka wa 2016, we n’umugabo we bakoze umuhango wo kuvugurura amasezerano nk’abashakanye kuko bari bamaranye imyaka 50. Kuri we uyu muhango wamuhaye ibyishimo by’akataraboneka cyane cyane ko avuga ko ubukwe bwabo bwa mbere busa n’aho butabaye kuko bwabereye mu bwihisho.

5.Akunda ibyo kurya byo muri restaurant ya Taco Bell

Taco Bell ni ikompanyi y’ibyo kurya byihuse (fast food) yashinzwe na Glen Bell mu mwaka wa 1962 muri Leta ya California ikaba ifite amashami agera ku bihumbi umunani. Dolly Parton rero we n’umugabo we ngo hari restaurant yo muri iki kiciro bakunze gusohokeramo bagiye kwirira pizza. Parton avuga ko badashamadukira kujya ahantu hahenze ngo kuko umugabo we Carl Dean atabimenyereye cyane cyane ko ngo akomoka mu cyaro. Gusa ngo muri Taco Bell barahishimira cyane, kuri bo hahindutse nko mu rugo.

6.Afite tatouage nyinshi ku mubiri we

Dolly Parton yahishuye ko afite tatouage zinyuranye ariko asobanura ko yazishyizeho atabigambiriye. Ngo impamvu nyamukuru yo kuzishyira ku mubiri ni uko yashakaga guhisha inkovu ziwuriho. Yemeza ko muri tatouage ze harimo  ibinyugunyugu n’ibindi bintu.

  1. Yatangije isomero kuko papa we atari azi gusoma no kwandika

Mu mwaka wa 1995, Parton yatangije igikorwa k’isomero Imagination Library. Abana bo hirya no hino ku isi bashobora kubona ibitabo bivuye muri iri somero. Uyu muhanzikazi atangaza ko yashyizeho iri somero mu rwego rwo gushimangira akamaro ko kwiga cyane cyabe ko se umubyara atari azi gusoma no kwandika.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *