Saturday, December 14
Shadow

Impundu na zo zifashisha ibimera nk’umuti iyo zirwaye

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza bamaze gutangaza ko inyamaswa z’inyamabere zitwa impundu zitabaza bimwe mu bimera mu rwego rwo kwivura mu gihe zakomeretse cyangwa zifite ubundi  burwayi.

Izi nzobere mu bumenyi bw’ibinyabuzima ziyobowe na Elodie Freymann zemeje ko, nk’uko bimeze ku kiremwa muntu, inyamabere z’impundu na zo zizi ibiti cyangwa ibyatsi byifitemo ubushobozi bwo kuvura. Ubushakashatsi bwakorewe ku mpundu zo mu ishyamba rya Pariki ya Budongo muri Uganda bwagaragaje ko iyo impundu zirwaye cyangwa zifite ibikomere ku mubiri ziyambaza ibiribwa byihariye bikomoka ku bimera bikazifasha koroherwa no gukira burundu. Ibishishwa by’ibiti cyangwa by’imbuto ni bimwe mu byifashishwa nk’umuti n’izo nyamaswa.

Impundu zishobora kwivura zikoresheje ibimera.

Nyuma yo gusuzuma muri laboratwari ibyatsi n’ibiti byifashishwa n’impundu mu gihe zirimo kwivura, iri tsinda ry’abashakashatsi ryemeje ko ibyo bimera byifitemo ubushobozi bwo guhangana n’udukoko dutera indwara no kugabanya uburibwe ku kigero cya 90% kandi ko impundu zagiye zibyifashisha zahitaga zoroherwa cyangwa zigakira mu gihe kitarambiranye.

Mary IRIBAGIZA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *