Sunday, September 8
Shadow

Kayonza: Gukingira abana ku gihe byagabanyije indwara zibibasira

Gahunda yo gukingirira abana ku gihe yatumye indwara ziterwa no kutikingiza zigabanuka bityo n’umubare w’abicwaga n’izo ndwara uragabanuka.

Bamwe mu batanze ubuhamya bo mu karere ka Kayonza bavuga ko ibi byatewe n’uko ababyeyi bamaze kujijukirwa n’akamaro k’inkingo, bitewe n’ubukangurambaga inzego z’ibanze zakoze.

Ikindi bashima ni uruhare rw’abajyanama b’ubuzima babafasha kubagira inama no kubashishikariza gukingiza abana.

Ubusanzwe umwana ukivuka aba agomba gukingirwa indwara zitandukanye zirimo igituntu, iseru, agakwega, tetanusi, impiswi n’izindi.

Mukandahiro Christine umubyeyi w’abana 3 avuga ko ubukangurambaga bwatumye ababyeyi bakangukira gukingiza abana, bigabanya indwara n’impfu z’abana.

Nikuze Emeline umubyeyi wo mu murenge wa Mukarange wigeze kurwaza umwana indwara y’iseru avugako umwana we yari agiye kwitaba Imana azize iseru kubera ko atamukingije iyo ndwara.

Ati “Mu by’ukuri iyo ntaza kugira ubuvuzi bwihuse kandi bwiza ntabwo umwana wange aba akiriho kubera ko yari yarwaye iseru kubera ko ntari naramukingije.  Byatumye amara igihe kinini arwaye bityo adindira mu masomo”.

Niyoyita Elie Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mukarange avuga ko inkingo zabafashije kuko zituma abana batarwaragurika kandi bagakura bafite ubudahangarwa.

Akomeza asobanura ko mu murenge wa Mukarange gukingira abana bigeze kuri 95%  kandi ko ubukangurambaga bukomeje ngo n’abatarikingiza babikore.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Harelimana Jean Damascène avuga ko mbere ababyeyi batari bazi akamaro k’inkingo kuko wasangaga badakinginza abana kubera kudasobanukirwa.  

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko abana bo mu Rwanda bakingirwa ku kigero cya 96% by’abana bose baba bagomba guhabwa inkingo.

Egide NIRINGIYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *