Monday, September 16
Shadow

Koreya ya Ruguru: Abayobozi 30 bahawe igihano cyo kwicwa

Abayobozi 30 bo mu gace gaherutse kwibasirwa n’imyuzure muri Koreya ya Ruguru bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu ndetse cyamaze gushyirwa mu bikorwa.

Nk’uko bitangazwa na televiziyo Chosun yo mu Bushinwa, Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong – Un ni we wategetse ko abo bayobozi bicwa abashinja kuba nta cyo bakoze ngo hakumirwe ingaruka zatewe n’iyo myuzure ikomeye yabaye muri Nyakanga uyu mwaka.

Urutonde rw’abahawe icyo gihano ntabwo rwatangajwe gusa hari umwe mu bayobozi wari umaze iminsi azeserewe mu kazi bigakekwa ko na we yaba ari mu bamaze kurangiza igihano cyo kwicwa bahawe mu mpera za Kanama 2024. Uwo muyobozi ni Kang Bong – Hoon wari Umunyamabanga wa Komite Nyobozi y’Intara ya Chagang.

Koreya ya Ruguru yibasiwe n’imyuzure ikomeye.

Muri Nyakanga 2024, muri Koreya ya Ruguru haguye imvura nyinshi ku kigero kidasanzwe. Mu mujyi wa Kaesong uherereye mu majyepfo y’uburengerzazuba bw’iki gihugu hari igihe mu munsi umwe haguye imvura ifite igipimo cya milimetero 463. Ni igipimo kitari kigeze kigerwaho mu myaka 29 ishize. Ku itariki 31 Nyakanga 2024, ubuyobozi bwa Koreya ya Ruguru bwatangaje ko mu turere twa Sinuiju na Uiju imyuzure yangije ibikorwaremezo byinshi n’ibihingwa byari biri ku buso bungana na hegitari 3000. Inzu 4100 na zo zarasenyutse.

Marc MUKAMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *