Sunday, September 8
Shadow

Mukerarugendo atandukaniye he n’umugenzi usanzwe?

Hari benshi bakeka ko Mukerarugendo ari umuntu ugeze mu gace aka n’aka bwa mbere ahetse ibikapu biremereye agenda afata amafoto, biboneka ko aho hantu ageze atari ahazi. Nyamara ibi byonyine ntibihagije ngo umuntu yitwe mukerarugendo ukwiriye iryo zina.

Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo (World Tourism Organization) usobanura Mukerarugendo nk’umuntu uwo ari we wese uhagarika ibyo yari asanzwe akora mu buzima bwa buri munsi akava aho yari ari akajya ahandi mu gihe kitari hasi y’amasaha 24 kandi kitarengeje umwaka.Abaagamije kwirangaza cyangwa se gukora ibitandukanye n’ibyo ahoramo.

Mu minsi yashize hari abantu bakekaga ko ba Mukerarugendo bagomba kuba ari abanyamahanga baturutse mu bihugu byo hanze, ndetse nta washidikanya ko na n’ubu hari Abanyarwanda bagifite imyumvire nk’iyi kabone n’ubwo baba ari bake bwose.Ababirakwiye ko bamenya ibyiciro by’ingenzi bya ba Mukerarugendo.

Mukerarugendo w’umwenegihugu (Domestic Tourist): uyu ni umugenzi uhaguruka akajya gusura ibyiza nyaburanga cyangwa kwirangaza ariko bitabaye ngombwa ko asohoka mu gihugu cye.

Mukerarugendo w’umunyamahanga (International Tourist): Iyo uhagurutse mu gihugu cyawe  ukajya mu kindi ugamije kugira ibyo usura cyangwa wifuza kujya ahantu hagufasha kwirangaza witwa Mukerarugendo w’umunyamahanga. Icyo gihe, igikorwa cyo gusohoka mu gihugu cyawe cyitwa outbound tourism na ho kuba winjiye mu kindi gihugu bikitwa inbound tourism.

Ibi byose ni byo bitandukanya umugenzi usanzwe na Mukerarugendo kuko umuntu wese witambukira ashobora guheka igikapu, ashobora gutega imodoka, gari ya moshi, ubwato cyangwa indege, yakwitwaza icyuma gifotora akaba yafata amapica, wamubona aguze akantu ahuye na ko mu nzira agenda, ariko ibi si byo byonyine bituma yitwa Mukerarugendo.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *