Sunday, September 8
Shadow

Nyagatare: Abaturage bishimira imikorere ya “Postes de Santé”

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bashimira ubuyobozi bwabegereje serivisi z’ubuzima bukabubakira ibigo by’amavuriro y’ibanze azwi nka “Postes de Santé ari hafi yabo.

Bavuga ko izi “Postes de Santé” zibafasha kwivuza indwara zimwe na zimwe batiriwe bakora ingendo ndende cyane nk’uko byari bimeze mbere, bikaba byarafashije abaturage kwivuza kandi ku gihe,

Muri gahunda y’imyaka irindwi ishize, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa bitandukanye harimo n’ubuvuzi.  Yubatse ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze bikorera ku rwego rw’akagari bitanga serivisi ubundi zatangirwaga ku bigo nderabuzima.

Hakizumuremyi Jean Marie utuye mu murenge wa Nyagatare avuga ko ikigo cy’ubuvuzi bw’ibanze cyaziye igihe kuko kibafasha kwivuza mu buryo bworoshye.

Agira ati: “ poste de santé yaramfashije cyane kubera ko itanga serivisi zitandukanye bitewe n’imbaraga ubuyobozi bwayihaye. Ndashimira ko yafashijeje umugore wanjye atwite ikamukurikirana akabyara neza,”

Akomeza agira ati “ Ndashimira cyane ubuyobozi bwiza bwatwegereje serivisi z’ubuvuzi ubu tukaba tutakirara amajoro dukora ingendo ndende tujya kwivuza,”

By’umwihariko ashima ko ababyeyi bashobora guhabwa serivisi z’ubuvuzi igihe batwite, serivisi ubundi zatangirwaga ku bigo nderabuzima byabaga kure cyane.

Ati “Ndashimira ubuyobozi bwiza kuko byaragoranaga kujyana umubyeyi kwisuzumisha mu bigo nderabuzima, hakaba n’igihe washoboraga kunanirwa kujyayo bitewe n’urugendo rurerure. Ubu umubyeyi arakurikiranwa bihagije akanubahiriza inshuro zo kwisuzumisha,”

Muri Nyagatare abaturage begerejwe serivisi z’ubuzima

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu Rwanda hari Postes de Santé 1,157 zitanga ubuvuzi bw’ibanze harimo 189 zashyizwe ku rwego rwa kabiri zitanga serivisi zisumbuyeho harimo nko gukurikirana ababyeyi batwite na serivisi zo kuvura amenyo n’amaso.

Gasana Stephen, Umuyobozi Akarere ka Nyagatare avuga ko muri aka karere hamaze kubakwa Poste de santé nyinshi kandi zagize uruhare runini mu buzima bwiza bw’abazigana.

Avuga ko muri aka karere har Postes de Santé 86 ziri mu tugari dutandukanye kandi ko bateganya kubaka izindi kugira ngo utugari twose uko ari 106 tugize Nyagatare tubone ibi bigo bitanga ubuvuzi bw’ibanze.

Ati “Izi Postes de Santé zahinduye ubuzima kuko nta muntu ukirembera mu rugo, abantu bashobora kwivuriza hafi y’aho batuye bigatuma nta wurembera mu rugo,”

Egide NIRINGIYIMANA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *