Monday, September 16
Shadow

Nyuma y’iminsi 10 aburiwe irengero, umushoferi w’ibyamamare yongeye kugaragara

Mohamed El Aiyate umugabo w’Umufaransa, umwe mu bari bafite inshingano zo gutwara abakinnyi b’ibyamamare mu mikino olempike yabereya mu Busaransa, yongeye kuboneka nyuma y’uko guhera ku itariki 23 Kanama 2024 yari yarabuze.

Nyuma yo kubura kwe, iperereza ryahise ritangira gukorwa n’ishami rya jandarumori rya Auneuil. Icyo gihe abakora iperereza bagiye iwe aho asanzwe atuye basanga imiryango ifunguye. Imfunguzo ze, telefoni ndetse n’imodoka ye na byo byari biri iwe mu rugo. Ikinyamakuru Courrier Picard cyandikirwa mu Bufaransa kivuga ko bahasanze n’ibaruwa Aiyate yari yaranditse mbere yo kuburirwa irengero n’ubwo hadasobanurwa ibyari biyikubiyemo.

Amakuru meza ni uko ku itariki ya 1 Nzeri 2024 uyu mugabo w’imyaka 57 yongeye kugaruka mu rugo nk’uko byandikwa n’ikinyamakuru Le Parisien kibikesha Frédéric Trinh Umushinjacyaha w’i Beauvais.

Ni umushoferi muri Komite Mpuzamahanga Olempike

Uyu mugabo Mohamed El Aiyate azwiho gukora imirimo itandukanye ari yo kuba umunyapolitiki, impirimbyanyi mu nzego z’amashyirahamwe n’umushoferi wabigize umwuga. Mu myaka ya 2022 na 2024 yiyamamaje ku mwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko mu Bufaransa ahagarariye agace kitwa Oise. Gusa ntabwo yagize amahirwe yo gutsinda ayo matora.

Nyuma yo kubura, Mohamed El Aiyate yongeye kugaruka mu rugo iwe

Afite kandi uburambe mu gutwara imodoka za taxi n’izindi modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Ibi byatumye ahabwa akazi mu itsinda ry’abashoferi ba Komite Mpuzamahanga Olempike (CIO). Yari ashinzwe gutwara mu modoka Zinédine Zidane wamamaye mu mupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga, Umuyobozi wa Komite Mpuzamahanga Olempike Tony Estanguet n’umukinnyi w’icyamamare muri tenisi Umunyamerikakazi Serena Williams. Kuri aba yiyongereyeho igikomangoma mu bwami bwa Yorudaniya Fayçal ben Al Hussein. Aiyate kandi yari yarafunguye inzu ikorerwamo siporo mu gace atuyemo ka Oise.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *