Friday, May 3
Shadow

Tumenye amwe mu mateka ya Wenge Musica

Itsinda rya Wenge Musica ni rimwe mu yamamaye mu mateka y’ubuhanzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Abari bayigize bubatse izina mu gihugu ndetse no hirya no hino ku isi.

Orukesitiri Wenge Musica yashinzwe na Didier Masela mu mwaka wa 1981. Mbeye y’uko itangizwa ku mugaragaro igahabwa n’iryo zina yari igizwe n’abasore b’abanyeshuri baririmbaga byo kwinezeza mu gihe babaga bari mu biruhuko; icyo gihe abo banyeshuri bari bibumbiye mu kitwaga Celio Stars.

Nyuma yo gushingwa, Wenge Musica ntabwo yatinze kwamamara kuko yari ifite abanyempano haba mu miririmbire haba no mu micurangire. Iri tsinda ryibandaga ku njyana ya soukous, rumba ndetse ryaje no kwadukana umucezo mushya witwa ndombolo.

Aba bahanzi bahimbye indirimbo nyinshi banakora ibitaramo binyuranye muri Kongo, hirya no hino muri Afurika ndetse no ku isi yose. Bigeze no kuza mu Rwanda mu myaka ya za 90 ibitaramo byabo byitabirwa n’imbaga itabarika.

Mu ndirimbo za Wenge Musica zigaruriye imitima ya benshi twavuga Kin E Bougé, Les Anges Adorables, Voyage Mboso, Pentagone, Mulolo, Kala-Yi-Boeing, Feux de l’Amour abenshi bakunda kwita Ndombolo n’izindi.

N’ubwo Wenge Musica yakunze kugira abahimbyi, abacuranzi n’abaririmbyi b’intyoza kandi bafite impano uko ibihe byagendaga bisimburana, tugiye kwibanda kuri batandatu b’ingenzi bafatwa nk’inkingi za mwamba.

Adolphe Dominguez: Ni umuririmbyi winjiye muri iri tsinda mu mwaka wa 1983 hashize imyaka ibiri rishinzwe.

Alain Makaba: Ni umucuranzi wa gitari na sentetizeri wagize uruhare runini mu gutunganya alubumu yitwa Titanic. Yinjiye muri Wenge Musica mu mwaka wa 1981.

Didier Masela: Amazina ye yose ni Didier Masela Ndudi Ntadilu. Yavutse ku itariki ya 12 Mutarama 1966. Ni umucuranzi wa guitare basse akaba ari na we washinze Wenge Musica mu mwaka wa 1981.

Werrason: Ubundi yitwa Noёl Ngiama Makanda akaba yaravutse ku itariki ya 25 Ukuboza 1965. Ni umuririmbyi ufite impano y’ijwi ryiza. Umugore we yitwa Sylvie Mpata Masaki. Werrason yinjiye muri Wenge Musica ubwo yashingwaga mu mwaka wa 1981.

Blaise Bula: Yavutse mu mwaka wa 1965 akaba yarinjiye mu itsinda rya Wenge Musica mu 1983 nk’umuririmbyi.

JB Mpiana: Amazina ye ni Jean Bedel Mpiana wa Tshituka. Yavukiye i Kananga muri Kasaï ku itariki ya 2 Kamena 1967. Yinjiye muri Wenge Musica mu mwaka wa 1982. Azwiho kuririmba ahogoza mu ijwi riyunguriye. Aha twatanga urugero rw’indirimbo yafatanyijemo na Papa Wemba yitwa Cavalier Solitaire.

Gucikamo ibice kwe Wenge Musica

Mu mwaka wa 1997 inzira zabyaye amahari muri Wenge Musica nyuma y’uko basohoye indirimbo yamamaye cyane ya Feux de l’Amour izwi nka Ndombolo. Icyo gihe JB Mpiana yahise atangiza Wenge Musica Bon Chic Bon Genre (BCBG) ajyana na Alain Makaba, Blaise Bula n’abandi na ho ku rundi ruhande Werrason ashinga Wenge Musica Maison Mère ashyiramo Didier Masela, Adolphe Dominguez n’abandi baririmbyi ndetse n’abacuranzi babyumvaga kimwe.

Gentil KABEHO

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *