Thursday, March 13
Shadow

Umugabo wa Dolly Parton yitabye Imana

Ku wa mbere tariki ya 3 Werurwe 2025 Carl Dean umugabo w’umuririmbyikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Dolly Parton wamamaye mu njyana ya country yitabye Imana azize uburwayi.

Carl Dean yatabarutse afite imyaka 82. Aba bombi bari bamaranye imyaka 58 nk’umugabo n’umugore kuko bashyingiranywe mu mwaka wa 1966 nyuma y’imyaka ibiri bamenyanye.

Ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzikazi Dolly Parton yagaragaje ko yashenguwe no kubura umugabo we basangiye akabisi n’agahiye. Ati “Jyewe na Carl Dean twasangiye ibihe byiza mu myaka ikabakaba 60 twari tumaranye nk’abashakanye. Nta magambo mfite yashobora gusobanura urukundo twakundanye.”

Dolly Parton yahuye bwa mbere na Carl Dean mu mwaka wa 1964 mu mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee. Icyo gihe Dolly Parton yari afite imyaka 18 na ho Carl Dean afite 21. Nyuma y’imyaka ibiri gusa bahise bakora ubukwe bwitabiriwe n’abantu n’abantu bake cyane. Usibye ba nyirubwite bari bashyingiranywe, abandi bantu batashye ubwo bukwe ni nyina wa Carl Dean, umupasiteri wabasezeranyije ndetse n’umugore we.

Carl Dean na Dolly Parton

Umugabo wa Dolly Parton yakunze kubaho atigaragaza ku buryo hari bamwe batekerezaga ko uwo muntu atabaho. Yakoraga akazi mu kigo cyubaka imihanda.

Dolly Parton na Carl Dean nta bwo bigeze babyara.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *