Thursday, March 13
Shadow

Umukozi wo mu ndege yirukanywe ku kazi kubera imibyinire

Umukobwa witwa Nelle Diala wakoraga muri kompanyi y’indege yitwa Alaska Airlines yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yirukanywe ku kazi ke ko gukora mu ndege (hotesse de l’air) azira gusakaza amashusho arimo kubyina azunguza ikibuno (twerk) yambaye imyenda y’akazi.

Uyu mukozi ni we wikururiye ibibazo kuko aya mashusho yayashyize ku rubuga rwe rwa Tik Tok agera no ku bakoresha be. Intego nyamukuru yo gusakaza iyo videwo kwari ukugaragaza ibyishimo yari afite nyuma yo guhabwa akazi mu buryo bwa burundu mu ikompanyi Alaska Airlines nyuma y’amezi atandatu y’igihe k’igerageza. Ibyo byishimo bye byaje guhinduka umubabaro kuko ayo mashusho yashyize hanze yatumye asezererwa ku kazi.

Nelle Diala yababajwe cyane n’umwanzuro yafatiwe asobanura ko yarenganye ngo kuko mu mibyinire ye nta kintu kibi cyari kirimo. Yongeraho ko kumwirukana ku kazi ari ikimenyetso cyo kubangamira uburenganzira bwe bwo kugaragaza akamuri ku mutima.

Mu gihe Nelle Diala yari yizeye ko abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bashoboraga kumuvugira bityo ikompanyi yamwirukanye ikaba yamugarura ku kazi, nta cyo byatanze kuko abo ngabo na bo bagaragaje ubukana mu kunenga imyitwarire ye bise ko itarimo ubunyamwuga. Abenshi muri bo bavuze ko Diala yarengereye cyane ubwo yakaragaga ikibuno yambaye imyenda y’akazi. Bashimangira ko yanduje isura ya Alaska Airlines bityo ngo kuba yarirukanywe nta gitangaza kirimo.

Uyu mukobwa Nelle Diala avuga ko n’ubwo yirukanywe ku kazi atazareka inzozi ze zo gukora mu ndege. Atangaza ko agiye gushaka akazi mu yindi kompanyi n’ubwo azi ko bitazamworohera kubera ibyamubayeho.

Mary IRIBAGIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *