Ku cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2025 ikipe y’APR FC yanganyije na Rayon Sport ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera.
Mu kibuga uyu mukino wari uri ku rwego ruringaniye kuko abakinnyi batashoboye gutera mu izamu uko byari byitezwe. Mu maso y’abasesengura umupira w’amaguru mu Rwanda, uyu mukino wa derby hagati y’abakeba usigaye urangwa no gucungacungana, hakabaho kwigengesera ngo hatagira ibanza indi igitego. Ibi bigaragazwa n’uko akenshi APR FC na Rayon Sport zikunda kunganya cyane mu mikino nyamara yabaga yakabirijwe.
Imikino y’umunsi wa 20 yazanywe mbere y’igihe kuko yari iteganyijwe mu minsi ya nyuma ya shampiyona.
Uko indi mikino y’uyu munsi yagenze:
Ku wa gatanu tariki 7 Werurwe 2025
Kiyovu Sport – Marines FC: 2 -1
Ku wa gatandatu tariki 8 Werurwe 2025
Vision FC – Amagaju FC: 1 – 0
Musanze FC – Bugesera FC: 0 – 0
Muhazi United – Police FC: 1- 1
Etincelles FC – Gasogi United: 1 – 0
Ku cyumweru tariki 9 Werurwe 2025
Rutsiro FC – AS Kigali: 2 -1
APR FC – Rayon Sport: 0 – 0
Mukura Victory Sport – Gorilla FC: 1 – 0 (Uyu mukino ntiwarangiye kubera imvura)
Ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda, Rayon Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 43 mu mikino 20. Ikurikiwe n’APR FC ifite amanota 41. Mu myanya ibiri ya nyuma hari Kiyovu Sport ya 15 ikagira amanota 18 na Vision FC ya 16 ari na yo ya nyuma n’amanota 15.
Jean Claude MUNYANDINDA