Tuesday, October 22
Shadow

Umunyezamu Szczesny ati “itabi ntabwo narireka n’ubwo byagenda bite!”

Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyapolonye Wojciech Szczesny uherutse kugurwa n’ikipe ya FC Barcelone yatangaje ko nta kintu kizamubuza kunywa itabi.

Uyu mugabo w’imyaka 34 ufite uburebure bwa metero 1 na santimetero 96 azwiho gutumura agatabi. Muri iyi minsi ubwo yiteguraga gusoza akazi ke ko gukina umupira w’amaguru nk’umukinnyi wabigize umwuga yiyambajwe n’ikipe ya FC Barcelone yo muri Espanye ngo azibe icyuho cy’Umudage Marc-André Ter Stegen wagize imvune. Szczesny yatangarije ikinyamakuru Mundo Deportivo cyandikirwa mu mujyi wa Barcelone muri Espanye ko uko byamera kose atazareka kunywa itabi ngo kuko nta kintu na kimwe ribangamira mu mikinire ye. Ati “Mu by’ukuri ntabwo nabaho ntanywa itabi. Niba ndinywa, ibyo ni jye bireba nta wundi muntu ukwiye kubigiraho ikibazo. Ndakora cyane, icyo ni cyo k’ingenzi. Gusa itabi ntabwo ndinywera mu ruhame aho abana bashobora kumbona bakazajya banyigana na bo bakarinywa.”

Wojciech Szczesny avuga ko nta gahunda yo kureka kunywa itabi afite

 Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe akomeye yo ku mugabane w’u Bulayi arimo Arsenal yo mu Bwongereza, AS Roma na Juventus de Turin zo mu Butariyani ashimangira ko nta gahunda afite yo kureka kunywa itabi kabone n’ubwo yemera ko atari ryiza muri rusange ku bakinnyi babigize umwuga. Kuba hari amafoto ye akunze gushyirwa hanze arimo gutumura umwotsi, avuga ko nta cyo yabikoraho ngo kuko abamufotora ari abantu bagenda bakihisha mu bihuru; asanga abo ba gafotozi na bo ari uburenganzira bwabo.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *