Muhire Hassan wari umutoza mukuru wa Sunrise FC, nyuma yo kwirukanwa n’iyi kipe, yagaragaje ko icyo azize ari amahirwe make, kuko iyi kipe yatozaga yagiye itsindwa mu buryo bw’amaherere.
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bwatangaje ko bwatandukanye n’umutoza Hassan Muhire ku bwumvikane bw’impande zombi.
Uku gutandukana kuje nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize iyi kipe yari yanyagiwe na Rayon Sports ibitego 3-0, ndetse na mbere yaho gato ikaba yari yatakaje umukino yari yakiriyemo Etincelles FC aho yatsinzwe igitego 1-0.
Kuva yagera muri Sunrise FC, yakinnye imikino irindwi ya shampiyona aho yatsinze ibiri atsindwa itanu:
- Police FC 2-0 Sunrise FC
- Sunrise 1-0 Etoile
- Musanze FC 2-1 Sunrise FC
- Sunrise FC 1-0 Bugesera FC
- Mukura 1-0 Sunrise
- Sunrise 0-1 Etincelles FC
- Rayon Sports 3-0 Sunrise FC
Mu butumwa Muhire Hassan yanyujije kuri X, yagaragaje ko imwe muri iyi mikino yatsinzwe, yayitsindwaga mu minota ya nyuma, ku buryo we azize amahirwe macye.
Yagaragaje ko nk’umukino wa Musanze FC warangiye Sunrise itsinzwe 2-1, igitego cyatumye atsindwa cyabonetse ku munota wa 87′, naho Mukura 1-0, atsindwa ku munota 89′, ndetse Etincelles 0-1, ku munota wa 93′. Ati “Iyo amahirwe atari ayawe, uba ugomba kubyemera. Ndagaruka mu gihe cya vuba.”
Muhire Hassan abaye umutoza wa kabiri utandukanye n’ikipe ye nyuma y’umunsi wa 8 wa shampiyona, aje yiyongera kuri Yamen Zelfani watozaga Rayon Sports wirukanywe nyuma y’umunsi wa 4.
Egide NIRINGIYIMANA