Sunday, May 19
Shadow

Tout Puissant Mazembe ntabwo ikozwa ibyo kwambara “Visit Rwanda”

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isinyanye amasezerano n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF mu irushannwa rya African Football League, ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahakanye kwambara imyenda yanditseho “Visit Rwanda”.

Umwe mu bayobozi b’iyi kipe yatangarije ikinyamakuru Foot RDC ko ikipe yabo idashobora kwambara imyenda yanditseho Visit Rwanda ngo kuko byaba ari ukwamamaza igihugu bafata nk’aho ari umushotoranyi kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) buyimenyesha uwo mwanzuro. CAF yemeye icyo gitekerezo k’ikipe ya Tout Puissant Mazembe ku buryo mu mukino wa kimwe cya kane k’irangiza k’iri rushanwa rya African Football League uzahuza iyi kipe na Espérance Sportive de Tunis yo muri Tuniziya uzabera kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa  i Dar es Salaam muri Tanzaniya ku itariki ya 21 Ukwakira 2023, Tout Puissant Mazembe ntabwo izambara iyo myenda ya Visit Rwanda.

Jean Claude MUNYANDINDA

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *