Saturday, May 4
Shadow

Uwigeze gutwara Tour de France yugarijwe n’ibibazo by’igihombo

Umukinnyi w’Umwongereza Bradley Wiggins wasiganwaga ku magare ari mu ngorane zikomeye yatewe n’igihombo yagize nyuma yo kwinjira mu bikorwa by’ubucuruzi.

Uyu mugabo w’imyaka 43 wigeze kwegukana isiganwa ry’amagare rya Tour de France mu mwaka wa 2012 afitiye banki umwenda urenga miliyoni y’amapawundi akoreshwa mu Bwongereza. Wiggins nyuma yo guhagarika umukino wo gusiganwa ku magare mu mwaka wa 2016 yahise yinjjira mu bucuruzi ariko amakuru aturuka mu Bwongereza arahamya ko atahiriwe n’ako kazi gashya kuko amakompanyi ye yatangiye gutezwa cyamunara.

Hashize imyaka 3 atishyura inguzanyo za banki ndetse na we ubwe atangaza ko nta kizere afite cyo kubona ubwishyu mu gihe cya vuba.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *