Umurusiyakazi Aisylu Chizhevskaya Mingalim w’imyaka 53 yarongowe na Daniel Chizhevsky ufite imyaka 22 akaba ari umwana w’umuhungu yareraga (fils adoptif).
Ikinyamakuru Daily Mail cyandikirwa mu Bwongereza kivuga ko uyu mugore ukomoka ahitwa i Tatarstan mu Burusiya yafashe umwanzuro wo kubana akaramata n’uwo yareraga nk’imfubyi. Inkuru y’aba bombi yatangiye ubwo Aisylu yajyaga ajya kwigisha isomo rya Muzika mu kigo k’imfubyi aho Daniel yarererwaga. Bamenyanye uyu muhungu akiri muto afite imyaka 13. Aisylu yahisemo guhita amujyana iwe ngo amubere umwana (fils adoptif).
Uko umwana yagendaga akura ibyabo byahindukagamo urukundo kugeza ubwo bashyingiranywe mu mpera z’uku kwezi gushize k’Ukwakira 2023. Ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri resitora iherereye mu mugi wa Kazan. Aisylu Chizhevskaya Mingalim yatangaje ko bafite umunezero udasanzwe. Ati “Umubano wacu ni ntamakemwa. Tubyumva kimwe. Nta n’umwe ushobora kuba kure y’undi”.
Nyuma y’ubwo bukwe hagati y’abantu babiri bafite ikinyuranyo k’imyaka 31 y’ubukure, serivisi zishinzwe kurengera abana zahise zifata ikemezo cyo kwambura Aisylu Chizhevskaya Mingalim abandi bana batanu yareraga (enfants adoptifs) barimo umuhungu umwe n’abakobwa bane. Aisylu ntabwo yashimishijwe n’icyo kemezo kuko yahise akijuririra. Avuga ko yifuza gusubizwa abo bana yambuwe agahita yimuka akajya gutura mu mugi wa Moscou aho yizeye kuzabana mu ituze n’umugabo we akubye imyaka inshuro zirenga ebyiri.
Gentil KABEHO