Tuesday, October 22
Shadow

Yatanze miliyoni 175 ngo yongere uburebure bw’amaguru ye

Umunyamideri w’Umudagekazi yemeye kwishyura amayero ibihumbi ijana na mirongo ine na bitandatu ngo abaganga bahindure indeshyo y’amagufa y’amaguru ye mu rwego rwo kuba muremure no kugaragara neza kurushaho.

Theresia Fischer ubundi yareshyaga na metero 1 na santimetero 70 ariko nyuma yo kwibagisha amagufwa y’amaguru asigaye afite uburebure bwa metero 1 na santimetero 84.

Uyu mukobwa atangaza ko indeshyo ye yahoraga imutera ipfunwe bityo ahitamo kwiyambaza abaganga ngo bamubage bongere uburebure bw’amagufwa ye y’amaguru kugira ngo na we akunde abe ikibasumba nk’abandi bakobwa bamurika imideri. Yirengagije kuba icyo gikorwa cyari gushyira ubuzima bwe mu kaga no kuba cyari gihenze cyane. Yeremeye yishyura amayero ibihumbi 146 ni ukuvuga miliyoni 175 mu mafaranga y’u Rwanda ndetse agira n’amahirwe igikorwa kigenda neza kimusiga amahoro.

Ku myaka ye 31, Theresia ashimishijwe n’uko yiyongereyeho santimetero 14 zose nyuma y’iminsi 140 abazwe. Avuga ko yumva amerewe neza mu mubiri kandi noneho ngo igihagararo ke kimutera ishema kuko yiyumva nk’inkumi y’urwego.

Mary IRIBAGIZA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *