Tuesday, December 3
Shadow

Bafashwe bagiye gusiga umwana wabo ku kibuga k’indege

Muri Israel ababyeyi bahagaritswe n’abashinzwe umutekano ku kibuga k’indege Ben Gourion cy’i Tel Aviv ku itariki ya 1 Gashyantare 2023 ubwo bari bamaze gufata umwanzuro wo gusiga umwana wabo.

Aba babyeyi bari bafite urugendo rwerekeza i Buruseli mu Bubiligi mu ndege y’ikompanyi ya Ryanair. Ikinyamakuru the Times of Israel kivuga ko aba babyeyi bageze ku kibuga bakererewe, bafata ikemezo gitunguranye cyo gusiga umwana wabo w’uruhinja ku kibuga kindege kuko batari bamuguriye itike.

Bihutiye kwinjira mu ndege basiga umwana wabo w’umuhungu aho abagenzi biyandikishiriza. Inzego z’umutekano wo ku kibuga k’indege bahise bahagarika abo babyeyi zibategeka kujya gufata umwana wabo mbere yo kujya guhatwa ibibazo na polisi.

Ubuyobozi bw’ikompanyi y’indege ya Ryanair bwahise busohora itangazo risobabanura ko ibyabaye byabatunguye cyane kandi ko ari agahomamunwa kubona ababyeyi bafata umwanzuro ugayitse wo guta umwana wabo ku kibuga.

Gentil KABEHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *