Friday, April 26
Shadow

AWF ihugura abakora inkuru z’umwimerere ku rusobe rw’ibinyabuzima

Ikigo Nyafurika Kita ku Kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima ari cyo African Wildlife Foundation (AWF) ku bufatanye n’Ikigo cyitwa Jackson Wild cyazobereye mu gutunganya sinema batangije gahunda yo guhugura abantu uko bazajya batangaza inkuru zirebana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu buryo bwuzuye kandi bwa kinyamwuga.

Umuyobozi wa AWF Ishami ry’u Rwanda Bélise Kariza yatangaje ku rubuga rwa twitter ko iyo gahunda yatangijwe muri Werurwe 2021 igizwe n’amahugurwa akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye byibanda ku buryo butandukanye bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, inzitizi n’uburyo bwo guhangana na zo ndetse n’ubushakashatsi buba bugomba gukorwa mbere yo gutara, gutunganya no gutangaza inkuru zifitanye isano n’urusobe rwibinyabuzima.

Ikiciro cya mbere cy’abahuguwe mu gukora inkuru zirebana no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima cyatangiye gutanga umusaruro kuko amashusho ya mbere y’izi nkuru muri Afurika zakozwe n’Abanyarwanda n’Abanyakenya yatangiye kujya ahagaragara akaba arimo kugezwa mu bitangazamakuru binyuranye kugira ngo na byo birusheho kuzisakaza. Ni inkuru zo ku isoko ku buryo abazazikurikira bazasangamo umwimerere. Ibi bitandukanye n’imyumvire yo mu bihe byashize yo mu itangazamakuru yavugaga ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ari byo bigomba gufata iya mbere no kugena umurongo ngenderwaho mu gutangaza inkuru zirebana no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Aya mahugurwa azasiga abayakurikiye bose barushijeho kwiyumvamo ko bafite inshingano zo gutangaza inkuru zigaragaza ishusho yuzuye y’amakuru y’ukuri afitanye isano n’urusobe rw’ibinyabuzima. Bélise Kariza asobanura ko iyo shusho yuzuye iba irangwa n’ingingo zinyuranye, nk’imicungire y’umutungo kamere, imibereho myiza y’abaturage, ubucuruzi, iyangirika ry’ibidukikije, ibinyabuzima biri mu kaga ko kuzima burundu ndetse n’amakuba aterwa n’ihindagurika ry’ikirere.

Ikigo African Wildlife Foundation gifite ikicaro gikuru i Nayirobi muri Kenya kikaba cyarashinzwe mu mwaka wa 1961. Kimaze imyaka irenga 60 gikora ibikorwa bigamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku mugabane w’Afurika. Ikicaro k’ishami ry’iki kigo mu Rwanda cyafunguwe ku mugaragaro muri Nyakanga 2022.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *