Thursday, November 14
Shadow

Tour du Rwanda 2023 : ikipe ya Benediction yivanyemo

Mu isiganwa ry’amagare ngarukamwaka rizenguruka igihugu Tour du Rwanda riteganyijwe kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 26 Gashyantare 2023 ikipe ya Benediction Kitei Pro 2020 ntabwo izitabira.

Abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko iyi kipe itazashobora guseruka uyu mwaka kuko yananiwe kwiyandikisha nk’ikipe yo ku rwego rw’umugabane (continental team) mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI).

Ibi bisobanuye ko muri uru rugamba u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’ikipe imwe gusa ni ukuvuga ikipe y’igihugu Team Rwanda. Iyi kipe ya Benediction Kitei Pro 2020 ni yo isanzwe ikinwamo na Eric Manizabayo uzwi nka Karadiyo ndetse na Moïse Mugisha.

Abakurikiranira hafi ibirebana n’umukino wo gusiganwa ku magare barasanga abakinnyi b’Abanyarwanda bazarushaho guhura n’ingorane zikomeye kuko ikipe y’igihugu izaba ikina ari nkene. Aba barasanga bitazorohera abo basore kongera kwegukana nibura intera (étape) imwe nk’uko byagenze muri Tour du Rwanda ya 2022 bikozwe na Moïse Mugisha wakiniraga Protouch yo muri Afurika y’Epfo.

Umusaruro muke Abanyarwanda baherutse kuvana mu isiganwa rya la Tropicale Amissa Bongo ryo muri Gabon ni wo utuma hari abatekereza ko no muri Tour du Rwanda isigaje ibyumweru bibiri gusa ngo it,ngire abasore ba Team Rwanda batazashobora kurusyaho.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *