Wednesday, December 4
Shadow

Bimwe mu bishyitsi bitanyeganyega mu ikinamico nyarwanda

Kuva mu mwaka wa 1984 ubwo Radiyo Rwanda yatangiraga kugeza ku bayumva amakinamico, iyi gahunda yakomeje kugira abakinnyi bashoboye kandi bakunzwe ku buryo ubwamamare bwabo bwashinze imizi mu mitima y’abakunzi b’imyandikire n’imikinire y’umwimerere. Tugiye kubagezaho amazina y’abakinnyi bo mu itorero Indamutsa bubatse amateka atoroshye gusibangana mu ikinamico nyarwanda.

SEBANANI Andereya: Yabaye umukinnyi w’ikitegererezo mu makinamico atandukanye. Role yahabwaga gukina iyo ari yo yose yayitwaragamo neza kubera ijwi rye ritagira uko risa n’amagambo arimo uturingushyo. Amakinamico yumvikanyemo ni menshi tuvuge nk’Amabanga y’ikuzimu yakinnyemo yitwa Sugira, iyitwa Icyanzu k’Imana yumvikanyemo yitwa Kwibuka, muri Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona yakinnye nka Rusisibiranya n’izindi.

Uyu mugabo wari n’umuririmbyi n’umucuranzi ukomeye muri Orchestre Impala yahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi.

MUKESHABATWARE Disimasi: Uyu mugabo uherutse kwitaba Imana yubatse izina mu gukina ikinamico mu Ndamutsa za Orinfor. Bamwe bari bamuzi ku izina rya Mbirikanyi. Yakundaga gukina ari umugabo w’umucuruzi cyangwa umutegetsi w’igitsure. Ingero za theatre yumvikanyemo ni nyinshi; muri zo twavuga Mpariye abaseka yakinnyemo yitwa Shuni no mu Cyanzu k’Imana aho yari Nkundabagabo muramu w’umutware w’u Bukunzi. Mukeshabatware yagaragaye kandi muri sinema no mu kwamamaza.

NDAMYABERA Andereya: Yagiraga ijwi rifite imbaraga kandi riryoheye amatwi. Mu Cyanzu k’Imana yakinnye ari Mbanzamihigo umutware wa Bukunzi.

MUKANDENGO Atanaziya: Yari afite impano idasanzwe mu gukina kubera ijwi ryiza kandi ry’imberabyose ku buryo yashoboraga guhabwa inshingano zitandukanye. Azwi mu makinamico menshi nk’Amabanga ya Masoyinyana cyangwa mu Cyanzu k’Imana aho yakinnye ari Uwera. Yaje gukina no mu makinamico y’uruhererekane Urunana yitwa Domina.

BAGANIZI Elifazi: Yamenyekanye akina nk’umusaza ufite ururimi rugoretse bikaryohera abamwumva kuko roles ze zose yazikinaga neza.

NYIRANTEZIMANA Veridiyana: Yakinagaga mu ijwi rituje. Akenshi yakundaga guhabwa inshinganzo zo gukina ari umukecuru w’inyangamugayo bitewe n’uko ikinamico yabaga yanditse.

MUKARUTABANA Kabudensiya: Yari azwi mu ijwi rituje kandi rikurura abamwumva. Mu makinamico menshi yabaga ari umukobwa ukundwa n’abasore kandi agakunda iraha. Ni we witwaga Kunduhore mu ikinamico Icyanzu k’Imana. Yigeze gukina mu makinamico y’uruherekane Urunana yitwa Kabanyana.

MUTETERI Penina Joyi: Yitabye Imana mu mwaka wa 2018 azize uburwayi. Na we yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho b’itorero Indamutsa. Ni we Nyirantaho mu Cyanzu k’Imana. No mu Runana yigeze gukinamo afite izina rya Sesiliya.

NKURIYINGOMA Yohani Batisita: Yamenyekanye mu makinamico atandukanye arimo nk’iyitwa Urwabya rwa Nyabyenda.

UWIMANA Konsolata: Afite ubuhanga bwo guhinduranya ijwi ku buryo utitonze utapfa kumumenya. Mu makinamico yo hambere yakinnye twavuga nk’iyitwa Si bo shyashya yumvikanyemo nka Bazirunge. Ubungubu akina mu ikinamico Musekeweya ya La Benevolencia nka Manyobwa akanakina yitwa Nyiramariza mu mikino y’uruhererekane Urunana.

N’ubwo abo bakinnyi bo mu itorero Indamutsa ari bo twagarutseho cyane, urutonde rwabo ni rurerure. Abandi bakanyujijeho ni nka Mbonimana Silasi, Murorunkwere Violeti, Mukampamira Sitefaniya (yakinnye yitwa Nyirabishuko mu ikinamico yitwa “Ukabya kubenga iziko ntarigwaho arigwamo”), Niyitegeka Yohani Damaseni, Uwimana Yohani Petero, Murizaboro Mariya Antoniya, Rucyahana Fawusitini, Ntamukunzi Yohani Batisita, Byabarumwanzi Fransisiko, Mukakayanda Domina na Ndagijimana Elizafani.

Uwimana Yohani Petero
Murizaboro Mariya Antoniya
Byabarumwanzi Fransisiko

Aba bakinnyi bari bafite abatoza babafashaga kunononsora impano zabo. Mu batoza bamenyekanye mu itorero Indamutsa hari nka Mukarushema Jozefina, Hatari Agusitini, Kalisa Kalisiti na Nyabyenda Narisisi.

Nyabyenda Narisisi

Mu banditsi b’abahanga mu makinamico twavuga Bahinyuza Inosenti, Byuma Fransisiko Saveri, Banyurwanabi Onesifori, Mukahigiro Perepetuwa n’abandi.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *