Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, ku cyumweru tariki 26 Ugushyingo 2023 batoye komite nshya izayobora muri manda y’imyaka 4 iri imbere.
Amatora yashyizeho iyi komite yabereye mu nteko rusange isanzwe yabereye i Nyamirambo kuri Hoteli Kigali View.
Nyuma yo gutora mu ibanga, umuyobozi w’inteko itoresha Albert Kayiranga yatangaje ko Tharcisse Kamanda yongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe n’amajwi 10 kuri 11 y’abanyamuryango batoye.
Abanyamuryango bongeye kwishimira kuyoborwa na Kamanda ngo kuko babona hari aho amaze kugeza umukino wa Rugby mu Rwanda.
Nyuma yo kongera gutorwa, Tharcisse Kamanda yagize ati “Nishimiye ko abanyamuryango bongeye kungirira ikizere cyo kubayobora muri iyi myaka ine iri imbere. Gusa ni n’inshingano zikomeye kuko baba bakwitezeho gushyira mu bikorwa ibitaragezweho muri manda ishize ndetse no gukora ibindi bishya”.
Mu byo komite nyobozi nshya iteganya harimo guteza imbere rugby mu bagore, gushakira ikipe y’igihugu imikino ya gicuti no kugira ikibuga kizajya kifashishwa n’amakipe yose azajya abyifuza.
Iyi nama y’inteko rusange yatorewemo komite nshya y’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda yitabiriwe na Visi Perezida wa kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda SalamaUmutoni.
Hari kandi intumwa y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby muri Afurika, Umunyakenyakazi Paula Lanco. Yijeje komite nyobozi yatowe kuzakomeza gufatanya guteza umukino wa Rugby mu Rwanda.
Abagize komite nyobozi yatowe:
Perezida: Tharcisse Kamanda
Visi Perezida: Philippe Gakirage
Umunyamabanga Mukuru: John Livingstone Muhire
Umubitsi: Yves Ishimwe
Abagenzuzi: Laurien Hakizimana na Jean Claude Mudaheranwa.
Egide NIRINGIYIMANA