Saturday, May 4
Shadow

Irushanwa ryo koga ‘Africa Aquatics Zone 3’ ririmo kubera mu Rwanda

Kuva ku wa kane ku itariki ya 23 kugeza ku wa gatandatu ku ya 25 Ugushyingo 2023, mu Rwanda harimo kubera irushanwa ryo koga rihuza amakipe y’ibihugu byo mu karere ka 3 muri Afurika ‘Africa Aquatics Zone 3 Swimming Championship 2023’.

Iri rushanwa ririmo kubera muri Gahanga Recretion Centre mu karere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakinnyi baturuka mu bihugu 10 ari byo u Rwanda, u Burundi, Djibouti, Eritrea, Kenya, Ethiopia, Uganda, Tanzania, Afurika y’Epfo na Eswatini. Abakinnyi baserutse bose hamwe ni 261 barimo 60 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Aba bakinnyi bose bacumbitse muri Hotel La Palisse i Nyamata.

Abakinnyi barimo guhatana mu buryo bune butandukanye bwo koga ari bwo Free style, Backstroke, Breaststroke, na Butterfly and Relay. Intera basiganwamo na zo ni enye: metero 50, 100, 200 na 400.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda Pamela Girimbabazi

Iri rushanwa ryaherukaga kubera mu Rwanda mu mwaka wa 2016 kuri Hotel La Palisse i Nyamata. Byari biteganyijwe ko uyu mwaka ryagombaga kubera muri Sudani y’Epfo ariko ntibyashoboka kubera ibibazo by’umutekano. U Rwanda rwahise rusabwa kuryakira mu buryo butunguranye. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda RSF Pamela Girimbabazi avuga ko n’ubwo bitoroshye kwakira irushanwa nk’iri mu buryo butunguranye hashyizwemo imbaraga nyinshi ku buryo nta kabuza rizagenda neza. U Rwanda kandi ni rwo ruzakira iri rushanwa mu mwaka wa 2025 na ho iryo mu mwaka utaha wa 2024 rikazabera mu Burundi.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *