Sunday, November 24
Shadow

Ibintu 8 byo kwitabwaho mu bikorwa by’ubukerarugendo

Kugira ngo ubukerarugendo butange umusaruro utegerejwe ni ngombwa ko abantu bazirikana ibintu 8 by’ingenzi ngenderwaho. Ibyo bintu shingiro ni ibi bikurikira :

 

  1. Igiciro :Ni ngombwa kwihatira gucunga ibiciro mu bikorwa by’ubukerarugendo. N’ubwo kugabanya ibiciro bifasha kubona abaguzi ariko ntabwo bigomba gusigana no gutanga serivisi nziza.
  2. Ingano y’ibicuruzwa :Iyo ibicuruzwa ari byinshi kandi biboneka ku buryo butagoranye bituma ubukerarugendo burushaho kugenda neza.
  3. Kubaka izina :ibigo runaka byagiye bimenyekana, izina ryabyo riramamara kubera imikorere yabyo myiza. Ni ngombwa rero kuzirikana ko gukora izina mu bikorwa by’ubukerarugendo ari ikintu cy’ingirakamaro.
  4. Kwirinda gutungurwa :Niba ikigo runaka cy’ubukerarugendo kigomba gutegura ingendo za ba mukerarugendo benshi ni byiza kubikora hakiri kare hatagombye gutegerezwa umunota wa nyuma.
  5. Kwitabira gukoresha ikoranabuhanga: Bimaze kugaragara ko inzego zinyuranye nta yandi mahitamo zifite atari ayo kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo kunoza serivisi. Ubukerarugendo na bwo ntibugomba gusigara inyuma muri iyi gahunda.
  6. Kumenya gucunga neza umutungo :Haramutse hatabayeho kwitondera imicungire y’ibyinjira mu bikorwa by’ubukerarugendo ibyo bikorwa nta bwo bitinda guhomba no guhagarara.
  7. Abakozi babihuguriwe :birakenewe ko mu bikorwa by’ubukerarugendo hifashishwa abakozi babifitiye ubumenyi kugira ngo akazi kagende neza. Icyo gihe baba bagomba no kwitabwaho kugira ngo bakore akazi bagakunze.
  8. Guhanga udushya :Ubukerarugendo ni ibikorwa birangwamo ipiganwa ryo ku rwego rwo hejuru ni yo mpamvu ari ngombwa ko abantu bahora batekereza ku guhanga udushya mu rwego rwo kurushaho kwigarurira abaguzi.

Mary IRIBAGIZA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *