Saturday, May 4
Shadow

RWCA yateguye isiganwa y’amagare ryitiriwe inyoni y’Umusambi

Umuryango Nyarwanda Ushinzwe Kubungabunga Inyamaswa zo mu Gasozi (Rwanda Wildlife Conservation Association) wateguye isiganwa ry’amagare ryabereye mu duce dutandukanye dukikije igishanga cya Rugezi mu turere twa Burera na Gicumbi. Iri siganwa ryabaye ku wa gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2023.

Muri iri siganwa ridasanzwe ryiswe “Umusambi Race” ryanyuze mu nzira z’imihanda y’ibitaka, intego nyamukuru yari ugukora ubukangurambaga ku kubungabunga inyoni y’umusambi mu Rwanda. Ni irushanwa yakinwe mu byiciro bitatu birimo ababigize umwuga n’abatarabigize umwuga bakoreshaga amagare asanzwe.

Iri siganwa ryitiriwe Umusambi kuko igishanga cya Rugezi ari hamwe haboneka umubare munini w’imisambi mu Rwanda. Umuyobozi Mukuru wa Gahunda za RWCA Deo Ruhagazi yatangarije Mukerarugendo.rw ko nk’abantu bashinzwe kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi n’igicumbi cyazo bibanda cyane ku nyoni y’umusambi. Yongeyeho ko atari ubwa mbere uyu muryango ukora ubukangurambaga nk’ubungubu binyuze mu mikino kuko mu minsi yashize bateguye n’irushanwa ry’umupira w’amaguru ryiswe “Umusambi Football Tournament” ryahuje amakipe y’imirenge yose ikora ku gishanga cya Rugezi ndetse amakipe 4 yaje mu myanya wa mbere yagenewe ibihembo.

Deo Ruhagazi Umuyobozi wa Gahunda za RWCA

Samuel Niyonkuru ni we wabaye uwa mbere mu kiciro cy’abagabo na ho Xaverine Nirere ahiga abandi mu bagore. Mu batarabigize umwuga, Emmanuel Bikirumurame ni we wabaye uwa mbere mu bagabo hanyuma Domina ingabire aza ku isonga mu bagore.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *