Wednesday, May 1
Shadow

Dolly Parton yagaragaye mu myambaro itaravuzweho rumwe

Ku itariki 23 Ugushyingo 2023 umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Dolly Parton yagaragaye yambaye imyenda yateje bamwe mu bamubonye gucika ururondogoro.

Uyu muririmbyikazi w’icyamamare mu njyana ya Country yahawe umwanya ngo aririmbe nyuma y’igice cya mbere cy’umukino w’umupira w’amaguru ku munsi mukuru w’amashimwe (Thanksgiving). Hari benshi banenze imyenda yaserukanye icyo gihe bakavuga ko idakwiranye n’umuntu ukuze dore ko afite imyaka 77 y’amavuko. Abatarishimiye uburyo yari yambaye agakabutura kagufi bavuze ko ku myaka ye atari akwiye kwambara gutyo. Bongeraho ko Dolly Parton akabya kuko ashaka kwitwara nk’umwangavu w’imyaka 20 kandi ageze mu zabukuru.

Ku rundi ruhande hari abavuze ko imyambarire ya Dolly Parton nta cyo itwaye cyane cyane ko mu buhanzi umuntu afite uburenganzira ko kugaragara uko ashatse. Mu bamushyigikiye harimo na murumuna we Stella Parton. Yaragize ati “Abatishimiye imyambarire ya mukuru wanjye nibagende biyahure kuko si bo bamuhitiramo ibyo agomba kwambara. Jyewe nabonye yari aberewe na ho ibyo abantu bavuga babiterwa n’ishyari nta kindi.”

Dolly Parton, usibye gutungurana mu myambarire azwiho no gukunda kwishyiraho ibirungo by’ubwiza (maquillage). Umunsi umwe yaravuze ati “Uretse urupfu cyangwa umugabo wanjye Carl Thomas Dean nta kindi kintu cyambuza kwishyiraho ibirungo. Ndetse binabaye ngombwa ko nkurikiranwaho ibyaha runaka, inzego z’ubutabera zikaza kumfata, nabanza nkabasaba kubanza kwishyiraho make up mbere y’uko banyambika amapingu”.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *