Ku wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 muri Mexique umubyeyi yabyariye mu ndege iri mu kirere hanyuma ba nyir’ikompanyi iyo ndege ibarizwamo baha uruhinja impano itangaje y’amatike 90 y’ingendo ku buntu.
Iyo ndege ya kompanyi yitwa Aeromexico yavaga mu mujyi wa Mexico yerekeza mujyi wa Ciudad Juarez. Umubyeyi yagiye ku bise ku bw’amahirwe umwe mu bagenzi bari bayirimo yari umuganga ahita amufasha kubyara. Umwana yavutse neza ndetse na nyina nta kibazo yagize kuko na nyuma y’uko indege igera ku butaka bakomeje kwitabwaho no guhabwa ubufasha bakeneye.
Ku rubuga rwa twitter ubuyobozi bwa kompanyi Aeromexico bwatangaje ko bagize umugisha. Baranditse bati bati “ Mu ndege yacu habereye igitangaza.”
Uwo mubyeyi wabyariye mu ndege ni Umunyahayitikazi w’imyaka 31 na ho uwamubyaje ni umuganga w’umugore witwa Leticia Olivares Solorio.
Nyuma yo kuvuka k’umwana, umwe mu bakobwa bakora mu ndege yahise atangariza iyo nkuru abandi bagenzi bari muri iyo ndege bose bakomera amashyi icyarimwe.
Aeromexico yavuze ko yageneye uwo mwana impano y’amatike y’indege 90 y’ubuntu mu ndege zayo. Uwo mubare 90 ufite icyo usobanuye kuko muri uyu mwaka wa 2024 ari bwo iyi kompanyi y’indege izizihiza isabukuru y’imyaka 90 imaze ishinzwe.
Jean Claude MUNYANDINDA