Monday, April 29
Shadow

APR Basketball Club atsinze REG Basketball Club yigarurira ikizere

Ku wa gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024 mu nzu y’imikino ya Lycée de Kigali mu Rugunga habereye umukino ukomeye wa shampiyona ya Basketball mu kiciro cya mbere mu Rwanda wahuje APR Basketball Club na REG Basketball Club.

Muri uyu mukino watangiye i saa mbiri n’igice z’ijoro, ikipe y’APR Basketball Club yari ifite impungenge kuko yari imaze icyumweru ikubiswe n’undi mukeba wayo Patriotes Basketball Club amanota 73 kuri 59. Kuri iyi nshuro ariko n’ubwo bitoroheye Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Zion Styles Adonis Filer na bagenzi babo b’APR Basketball Club, byarangiye iyi kipe y’abasirikare b’u Rwanda itsinze ikipe y’Ikigo Gishinzwe Ingufu mu Rwanda amanota 78 kuri 75.

Ni umukino utari woroshye

Nyuma y’uyu mukino, imitima ya benshi mu bakunzi b’APR Basketball Club yatangiye gutuza, babona ko ikipe yabo noneho itanga ikizere cyo kuzaseruka neza mu irushanwa rya Basketball Africa League 2024.

Mu mikino ya shampiyona ya Basketball mu Rwanda, iyo amakipe akomeye yahuye usanga abafana ari benshi cyane, rimwe na rimwe bakabura uko binjira kuko imyanya yo kwicaramo iba ari mike. Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) Fiona Cynthia Ishimwe asobanura ko impamvu ikibuga cya BK Arena i Remera kitarimo kwifashishwa ari uko kiberamo gahunda nyinshi zinyuranye zirimo n’ibitaramo bya muzika. Asaba abakunzi ba Basketball kwihangana kuko hari imikino imwe n’imwe yo mu kiciro cyo kwishyura ndetse n’iya kamarampaka (playoffs) izabera muri BK Arena.

Zion Styles w’APR Basketball Club ni umwe mu bakinnyi bigaragaje

Uko amakipe akurikirana muri shampiyona ya Basketball mu kiciro cy’amakipe y’abagabo:

1.APR Basketball Club: amanota 17 mu mikino 9

2.Patriotes Basketball Club: amanota 16 mu mikino 8

3.REG Basketball Club: amanota 12 mu mikino 7

4.Tigers Basketball Club: amanota 12 mu mikino 8

5.Kepler Basketball Club: amanota 11 mu mikino 7

6.UGB: amanota 10 mu mikino 7

7.Espoir Basketball Club: amanota 10 mu mikino 7

8.Orion Basketball Club: amanota 9 mu mikino 7

9.Kigali Titans: amanota 8 mu mikino 8

10.Inspired Generation: amanota 8 mu mikino 8.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *