Sunday, December 22
Shadow

Abacuranzi b’inanga bamamaye mu mateka ya muzika gakondo

Inanga ni kimwe mu bicurangisho by’imena muri muzika mu muco nyarwanda. Mu bitaramo no mu mihango gakondo yo mu Rwanda inanga yarifashishwaga cyane. Mu Rwanda habayeho abacuranzi b’inanga b’ibyamamare ndetse n’ibihangano byabo biramenyekana hifashishijwe itangazamakuru cyane cyane mu biganiro by’igitaramo. Mukerarugendo.rw irabagezaho abacuranzi 19 b’inanga bamenyekanye cyane mu Rwanda kubera inganzo yabo ikomeye.

Bernard RUJINDIRI: Afatwa nk’umwe mu bari ku isonga mu buhanzi bwo gucuranga inanga wamenyekanye cyane. Zimwe mu nanga yacuranze ni Imitoma, Inkotanyi cyane, Kamujwara n’izindi.

Rujindiri

Joseph SEBATUNZI: yamanyekanye cyane mu murya we wihariye mu bihangano nka Kamananga ka Sebajura, Rukara, Nyakwezi, Ikibasumba na Nyirabisabo.

Sebatunzi

Appolinaire RWISHYURA: Abumvise igitekerezo k’imihigo ya Rwabugiri na Rwanyonga, Nyamuryakanoze, umugani wa Bwoba, Nyirakaranena umugeserakazi, bazi neza ubuhanga bw’uyu muhanzi.

Athanase SENTORE: Uyu ni umwe mu bahanzi bacuranga inanga b’abahanga u Rwanda rwagize. Uyu nyakwigendera witabye Imana mu mwaka wa 2012 ku myaka 80 ni umubyeyi w’umuhanzi Masamba Intore.

Sentore

MUNZENZE: Na we arazwi cyane mu bahanzi bacurangaga inanga bamamaye cyane muri muzika gakondo mu Rwanda.

Jean Claude NDARAMA: Azwi cyane mu ijwi rirangurura. Ibihangano yibukirwaho ni Nyiramwiza wa Nkubito, Kunda nguhoze Mukarukundo n’ibindi.

Edouard RUCAKANAMA: Yamenyekanye kubera igitekerezo ke cya Ryangombe rya Babinga ba Nyundo aho avugamo amazina y’imandwa zose ndetse n’amazina y’imbwa ze zirimo Bakoshabadahannye, Rutongo rutoto tutamara isimbo, Uruciye munsi ntamenya ikiruri imbere n’izindi.

François SIMPARINGOMA: Ni umuhanzi wo hambere. Ibihangano bye ntabwo byamenyekanye cyane ariko azwi mu nanga ye yitwa Rozariya nakunze kera, aho yagiye kurambagiza ntiyakirwe nk’uko yabyifuzaga.

Sylvestre GASHARANKWANZI: Yakoze ibihangano binyuranye birimo ikitwa Anna Mariya

Nathanael KIYONI: Azwi mu gihangano ke kivuga ku mihigo y’inzovu n’intare biburana ishyamba rya Nyungwe.

Vianney MUSHABIZI: Inanga ye yitwa Zaninka ni kimwe mu bihangano byatumye uyu mucuranzi w’inanga amenyekana cyane.

Mushabizi

Thomas KIRUSU: Uyu azwi mu nanga zinyuranye nk’Inganji, Impyisi Bihehe, Yemwe Rungano n’izindi. Ni se wa Sophia Nzayisenga nawe uhagaze neza muri muzika gakondo ishingiye ku gucuranga inanga.

Kirusu Thomas

Viateur KABARIRA: Ni we wacuranze urutango. Uyu mugabo wigeze no kuba umupadiri yibukirwa ku nkuru yo muri icyo gihangano ke avuga uburyo yatumwe ku Gisenyi kujyana urwandiko rwo kunyagisha Setako.

Athanase SIBOMANA: Uyu muhanzi wigeze no kuba umunyamakuru azwi cyane kubera inanga ze nk’ Umugani w’impaca, Nyirakazihamagarira n’izindi. Athanase Sibomana kandi acuranga n’indirimbo zigezweho kuko hari iyamamaye cyane yitwa Assumpta yacuranze akoresheje gitari.

Sibomana Athanase

Joseph BAGIRINSHUTI: Azwi mu nanga ya Maguru ya Sarwaya.

Bagirinshuti

Felicien NDARIBITSE: Abamuzi bamwibukira ku gihangano ke kivuga ku gitekerezo cya Kamuzinzi ka Rusagara.

Felix RURAKABIJE: Uyu mucuranzi yamenyekanye cyane mu nanga ye y’umugani wa Bwenge bwa Ruhabura.

Sophia NZAYISENGA: Ni umukobwa wa nyakwigendera Thomas KIRUSU. Yatangiye gucunranga inanga akiri umwana yigishwa na se, ariko ku myaka ye 41 avuga ko gucuranga inanga ari byo bimutuze we n’umuryango we. Mu bihangano bye twavuga Inganzwa, Abagore barashoboye, Nkwashi n’ibindi.

Nzayisenga Sophia

Daniel NGARUKIYE: Ni umucuranzi w’inanga ukuri muto. Afitanye isano nabo mu muryango wa Athanase Sentore. Mu nanga z’uyu muhanzi ukiri muto Daniel Ngarukiye harimo Bwiza, Umwari w’i Rwanda na Why did she yaririmbye mu rurimi rw’Icyongereza?

Deo MUNYAKAZI: Na we ni umucuranzi w’inanga urimo kuzamuka akaba ageze ku rwego rushimishije rutanga ikizere k’ejo hazaza muri ubu buhanzi bwa gakondo. Zimwe mu nanga ze twavuga nka Ngwino, urare, Ndi amahoro, Bizashira n’izindi.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *