Wednesday, March 19
Shadow

Abahagarariye u Rwanda mu imurikabikorwa ry’i Berlin basuwe na Minisitiri w’u Budage

Ku wa gatatu tariki ya 5 Werurwe 2025 Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Ubwikorezi w’u Budage Dr Volker Wissing yasuye iseta (stand) y’abahagarariye u Rwanda mu Imurikabikorwa Ngarukamwaka ry’Ubukerarugendo ry’i Berlin mu Budage.

Iri murikabikorwa rizwi nka ITB (Internationale Tourismus – Börse, uyu mwaka ryahuje ibihugu birenga 60 byo hirya no hino ku isi. Ubwo yasuraga ibikorwa by’ubukerarugendo by’u Rwanda bibumbatiwe muri gahunda ya Sura u Rwanda (Visit Rwanda), Minisitiri Volker Wissing yatangaje ko u Rwanda ari igihugu abantu bakwiriye gusura. Ati “Ni igihugu kiza gifite abaturage beza kandi ikirere cyaho giteye amabengeza. Nabagira inama yo kuzajya kuhasura”. Dr Volker Wissing yongeyeho ko mu Rwanda hari ibikorwaremezo bihamye kandi ubukungu bw’iki gihugu bukaba buhagaze neza.

Yakiriwe n’intumwa z’u Rwanda ziyobowe n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB Madame Irène Murerwa ari kumwe n’Uhagarariye u Rwanda mu Budage Ambasaderi Igor Cesar.

Muri iri murikabikorwa ryatangiye ku itariki ya 4 rikaba rigomba gusozwa ku ya 6 Werurwe 2025, abahagarariye u Rwanda baboneyeho umwanya wo kurushaho kugaragaza umwihariko wabo mu bukerarugendo ugizwe n’ingagi zo mu birunga, amacumbi yihariye ashingiye ku muco w’u Rwanda n’ahantu nyaburanga hafitanye isano n’umurage wubakiye ku muco n’amateka.

Minisitiri Volker Wissing yakirwa n’intumwa z’u Rwanda

Inkingi nyamukuru y’ibyo intumwa z’u Rwanda zizagaragaza muri iri murikabikorwa ni ubukerarugendo burambye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Imurikabikorwa ry’Ubukerarugendo ry’i Berlin ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti “The Power of Transition Lives Here,” ari byo bisobanuye ngo “Aha ni ho hari ikerekezo gishya”. Iyi nsanganyamatsiko irasobanura uburyo urwego rw’ubukerarugendo rugomba gufata ingamba nshya zigamije kugendana n’amahirwe mashya no kuvanaho inzitizi ruhura na zo uko isi igenda ihinduka.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *