Saturday, May 18
Shadow

Abanyamakuru 10 mu beza b’imikino mu Rwanda mu gihe cyo hambere

Mukerarugendo.rw yiyemeje gukomeza kubahiriza ikifuzo cy’abasomyi bacu cyo kujya tubanyuriramo amwe mu mateka arebana n’imikino n’imyidagaduro. Tugiye kubagezaho urutonde rw’abanyamakuru 10 b’imikino bari mu beza u Rwanda rwagize mu myaka ya za 80 na 90.

Viateur Kalinda : Abantu benshi bamufata nk’umunyamakuru wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere itangazamakuru rya sport mu Rwanda. Yari afite impano y’ijwi ryiza, akamenya gusesengura no gutanga amakuru akenewe mu buryo bwihuse. Iyo yatangazaga umupira w’amaguru kuri radiyo yashimishaga abamukurikiye kandi akoresheje imvugo inoze. Ni we wadukanye amagambo anyuranye akoreshwa mu mupira w’amaguru. Muri ayo magambo dusanga mu gitabo yanditse kitwa Rwanyeganyeze twavuga kunobagiza, kwamurura, urubuga rw’amahina n’ayandi. Kalinda wakoraga muri Ofisi y’Amatangazo ya Leta ORINFOR yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

Viateur Kalinda

Jean de Dieu Nkurikiyumukiza: Yari umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo Rwanda. Yatangazaga umupira kuri radiyo akagira ijwi rinogeye amatwi.

Abdallah Nzabonimpa: Yakoraga kuri Radiyo Rwanda. Yatangazaga umupira mu giswayire kandi akavuga n’amakuru asanzwe muri urwo rurimi. Yitabye Imana mu myaka yashize muri Afurika y’Epfo.

Shinani Kabendera: Na we yari umunyamakuru wakundwaga na benshi kubera uburyo yatangazaga umupira w’amaguru mu giswayire kuri Radiyo Rwanda. Nyuma y’umwaka wa 1994 yakomereje akazi k’itangazamakuru muri Tanzaniya akorera Radiyo BBC muri icyo gihugu. Yitabye Imana i Bukoba mu Gushyingo 2000.

Shinani Kabendera

Jean Baptiste Kanyankore: Yari umunyamakuru wa ORINFOR. Yari azi gutangaza umupira ashyiramo n’amagambo y’uturingushyo. Urugero ni amagambo yakundaga kwifashishwa muri indicatif iranga ikiganiro cy’urubuga rw’imikino kuri Radiyo Rwanda agira ati “Poteau!!! Poteau ya kabiri!!! Ah lalala!!! Kubita ishoti!!! Cyagezemo!!!”

Gratien Karambizi: Yabanje kuba umunyamakuru wandika mu kinyamakuru cyitwaga Imbaga hanyuma aza no kuba umunyamakuru muri ORINFOR. Umwihariko we ni uko yari azi gutangaza umukino w’intoki wa volleyball kuri radiyo. Yishwe muri jenoside yakorewe abatutsi.

Gratien Karambizi

Joёl Hakizimana: Yabaye umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo Rwanda hanyuma aza kujya gukora kuri RTLM. Amakuru duheruka ni uko yari afunze azira icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi.

Etienne Sendegeya: Yari umunyamakuru wa ORINFOR. Gutangaza umupira w’amaguru yabifatanyaga no kuvuga amakuru asanzwe mu rurimi rw’igifaransa.

Gaspard Rwakana: Yari umunyamakuru w’imikino kuri Radiyo Rwanda. Yatangazaga umupira akanategura ikiganiro cy’urubuga rw’imikino. Yitabye Imana azize uburwayi.

Felix Mbunda: Yari umunyamakuru w’imikino kuri Televiziyo y’u Rwanda. Yahitanywe na jenoside yakorewe abatutsi.

Felix Mbunda

Ikitonderwa: Aba banyamakuru 10 si bo bonyine bakoraga itangazamakuru rya siporo. N’ubwo ari aba twibanzeho, hari n’abandi bakoraga mu itangazamakuru ryandika mu bitangazamakuru bitandukanye nka Kinyamateka, La Relève, Imvaho n’ibindi.

Muri iyi nkuru twakoresheje ijambo “gutangaza umupira” aho gukoresha “kogeza”. Mu mvugo ya kinyamwuga, gutangaza umupira cyanga kuvuga umupira ni byo binoze kurusha kogeza kuko dutekereza ko kogeza bijyana no gufana cyangwa gushyushya urugamba.

Jean Claude MUNYANDINDA

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *