Monday, May 6
Shadow

Amasumo atangaje kurusha ayandi ku isi

Amazi atemba ahantu hahanamye yitwa amasumo. Hirya no hino ku isi aya masumo arahari ariko hari atangaje kurusha ayandi.

Isumo rya Victoria muri Zimbabwe: Ni isumo ritangaje aho amazi amanuka ahareshya na metero 130 z’ubuhaname. Iri sumo kandi rifite ubugari bwa kilometer imwe n’igice. Igitangaje kurushako kuri iri sumo rya Victoria ni uko igihu giterwa n’aya mazi yisuka kigaragarira mu bilometero 70 byose uturutse aho iri sumo riri kandi urusaku rw’amazi yaryo rukumvukanira mu bilometero 40.

Victoria

Amasumo ya Plitvice muri Croatie: Aya masumo aherereye muri pariki ya Croatie akaba ku rutonde rw’ibintu by’umurage kamere by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).

Plitvice

Isumo rya Niagara: iri sumo riza ku mwanya wa mbere rw’amasumo azwi cyane ku rwego rw’isi. Riherereye ku mupaka wa Canada na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika . Niagara ifite ubuhaname bwa metero 54 n’ubutambike bwa kilometero imwe. Amazi yisuka buri munota angana na metero kibe 2800 mu isegonda.

Niagara

Isumo rya Iguazu: Riri ku mupaka wa Bresil n’Argentine rikaba no ku rutonde rw’ibintu by’umurage kamere rwa UNESCO. Iri sumo bakunze kuryita la Gorge du Diable cyangwa Garganta del Diablo ari byo bisobanuye Ijosi rya Shitani.

Iguazu

Salto del Angel: Ni isumo riri muri Venezuela rikaba ari ryo rirerrire ku isi kuko rireshya na metero 979. Salto del Angel bisobanura Saut de l’Ange cyangwa “Ugusimbuka kwa Malayika”.

Salto del Angel

 

Isumo rya Havasu: Riri muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iri sumo ryitiriwe abaturage bo mu bwoko bwa Amerindien bitwa Havasupai.

Havasu

Isumo rya Dettifoss muri Islande: Igitangaje ni uko riherereye mu butayu. Riri ku mugezi wa Jokulsa kikagira ubuhaname bwa metero 44.

Dettifoss

Isumo rya Detian muri Vietnam: Iri sumo ni irya kane mu bunini ku isi nyuma ya Niagara, Iguazu na Victoria.

Detian

Amasumo ya Sillans la – Cascade mu Bufaransa: Riherereye ku mugezi wa Var rikaba rireshya na metero 42 z’ubuhaname.

Sillans la Cascade

Mark MUKAMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *