Friday, May 3
Shadow

Ibyiza 10 by’ikiribwa cy’avoka ku mubiri w’umuntu

Urubuto rw’avoka ruri mu kiciro k’ibiribwa birimo ibinyamavuta. Hari abashobora gukeka ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku mubiri; abahanga mu by’ubuzima n’imirire ariko bemeza ko avocat ari ingenzi bakanerekana ibyiza 10 byayo.

1.Avoka yifitemo ubushobozi bwo kurwanya cancer y’imyanga ndangagitsina ku bagabo

Iki kiribwa gituma abakunda kugifata kenshi badahura n’ibyago byo gufatwa na cancer ya prostate kandi avoka ikaba yatuma iyi ndwara mu gihe yagaragaye idakwirakwira mu bindi bice by’umubiri.

2.Irwanya cancer yo mu kanwa

Avoka yifitemo intungamubiri zishobora kwerekana ibice byo mu kanwa bishobora kwibasirwa na cancer zikaba zakingira ayo makuba hakiri kare.

3.Ifite ubushobozi bwo gukumira cancer yo mu ibere

Ubushakashatsi bwerekanye ko avoka kimwe na huile d’olive, kubera ko bikize kuri acide oléique,  ishobora gutuma abagore bakunze kuyirya badafatwa na cancer y’ibere.

4.Ikingira amaso

Za lutéines ziba muri avoka zituma abakunda uru rubuto bahangana n’indwara zibasira amaso harimo n’indwara y’ishaza ikunze kugaragara cyane ku bageze mu zabukuru.

5.Avoka igabanya chorestérol

Ubushakashatsi bwakozwe ku bantu 45, bwerekanye ko nyuma y’icyumweru kimwe gusa bagabanyije chorestérol yari iri mu mubiri wabo ku gipimo cya 17%. Ubwo bushobozi buterwa n’intungamubiri za beta-sitostérol avoka ikizeho.

6.Ituma ibyago byo kurwara umutima bigabanuka.

Vitamini E na Glutathion biba muri avoka ni urukingo rwiza rufasha abantu bakunda izi mbuto bagabanura amakuba yo kurwara umutima.

7.Avocat irinda ubwonko

Kubera intungamubiri zo mu bwoko bwa folate dusanga ku bwinshi muri avoka, iki kiribwa gifatwa nk’urukingo rwiza rurinda ubwonko.

8.Amafunguro aherekejwe n’avoka ayoboka neza ingingo z’umubiri

Ubushakashatsi ku bugendanye n’imirire bwerekanye ko ibyo kurya birimo avoka biyoborwa mu ngingo z’umubiri ku gipimo kingana n’inshuro 5 zose ugereranyije n’amafunguro atarimo avoka.

9.Ni ikiribwa kirinda  gusaza imburagihe

Intungamuburi za glutathion dusanga muri avoka ni zo zifasha guhangana n’indwara yo kugaragara nk’umuntu ushaje.

10.Avoka ni ikiribwa cy’ikirindandwara muri rusange

Vitamine E iboneka ku gipimo kiri hejuru muri avoka ituma uru rubuto ruza mu biribwa biri ku isonga mu birinda indwara zinyuranye muri rusange.

Gentil KABEHO

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *