Wednesday, December 4
Shadow

Amateka y’inzoga ya Mützig

Ikinyobwa cya Mützig ni kimwe mu byengwa n’uruganda BRALIRWA. Hari bamwe mu bashima iyi nzoga bavuga ko ifite uburyohe hakaba n’abayitinya bemeza ko ngo yaba ijanjagura umutwe ku wayinyoye. Mbese ubundi iyi nzoga ikomoka hehe?

Inzoga ya Mützig yatangiye kwengwa mu mugi witwa Mützig mu ntara ya Alsace mu Bufaransa hafi y’umupaka uhuza iki gihugu n’u Budage. Urwengero rwa Mützig rwatangiye gukora mu mwaka wa 1810 rushinzwe na Antoine Wagner. Uru rwengero rwaje kwiyunga n’izindi eshatu zo mu ntara ya Alsace zose zihinduka ikompanyi imwe yitwaga ALBRA (Alsacienne de Brasserie). Mu mwaka wa 1972 ALBRA yaguzwe na sosiyeti mpuzamahanga HEINEKEN ikomeza kwenga inzoga ya Mützig. Abatangije uruganda rw’iyi nzoga bakomeje kuyenga ndetse no muri iki gihe Mützig iracyakorwa mu Bufaransa mu ruganda rwitwa Fischer rw’ahitwa Schiltigheim.

Mützig mu Rwanda

Uruganda rwa BRALIRWA (Brasserie et Limonaderie du Rwanda) rwatangiye kwenga Mützig mu mwaka wa 1987. Batangiye bakora inzoga yo mu icupa rya santilitiro65. Nyuma y’imyaka itatu haje na Mützig ntoya zo mu macupa ya santilitiro 33. Mu mwaka wa 2001 habonetse Mützig à pression cyangwa draught ya yindi basuka mu birahure binini ivuye mu ngunguru. Usibye mu Rwanda ahandi muri Afurika bakora inzoga ya Mützig ni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Kameruni na Kongo Brazaville.

Mu myaka mike ishize uruganda BRALIRWA rwagerageje ubwoko bushya bwa Mutzig Light ndetse na Mutzig yo mu icupa rya santilitiro 50 bita Babu G ariko mu by’ukuri ayo moko uko ari abiri ntabwo yakiriwe neza n’abakunzi b’agasembuye.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *