Friday, April 19
Shadow

Amavubi yatewe mpaga

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF imaze gutera mpaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda kubera ko yakinishije umukinnyi utabyemerewe mu mukino wahuje u Rwanda na Benin kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo.

Urwego rushinzwe imyitwarire muri CAF mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu rwatangaje ko rwahaye agaciro ikirego cyatanzwe na Bénin cyavugaga ko ikipe y’igihugu Amavubi yakinishije umukinnyi Kévin Muhire mu buryo budakurikije amategeko kuko yari afite amakarita abiri y’umuhondo.

Umukino Kévin Muhire yagaragayemo atabyemerewe  ni uwahuje u Rwanda na Bénin kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka. Muri uyu mukino w’umunsi wa kane mu itsinda rya 12 mu rugamba rwo gushakisha itike yo kuzajya mu Gikombe cy’Afurika k’Ibihugu, u Rwanda rwanganyije na Bénin igitego 1 kuri 1. Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’ikipe y’igihugu ya Bénin, Umudage Gernot Rohr, yatangaje ko bagiye gutanga ikirego m,muri CAF kubera ko u Rwanda rwari rumaze gukinisha Kévin Muhire wari usanganywe amakarita abiri y’umuhondo yahawe mu mukino wahuje u Rwanda na Senegali ndetse n’uwahuje u Rwanda na Bénin mu kiciro kibanza k’iyi mikino yo mu itsinda.

Iyi mpaga yatewe u Rwanda itumye ikipe y’igihugu Amavubi yisanga ku mwanya wa 4 ari na wo wa nyuma mu itsinda rya 12 n’amanota 2 mu mikino ine. Ikipe ya mbere ni Senegali ifite amanota 12, ku mwanya wa kabiri hari Mozambike na Bénin zombi zikagira amanota 4.

Si ubwa mbere u Rwanda rugongana n’ibihano bikarishye biturutse ku makosa y’ikipe y’igihugu. Mu mwaka wa 2014 ikipe y’igihugu yasezerewe mu irushanwa ryo gushakisha itike yo kuzajya mu gikombe cy’Afurika nyuma yo gukinisha umukinnyi Tady Etekiama uzwi nka Daddy Birori wari ufite imyirondoro ibiri itandukanye.

Mu mwaka wa 2021, ikipe y’igihugu y’abagore mu mukino wa volleyball yavanywe mu irushanwa u Rwanda rwari rwakiriye kubera ko yari yakinishije abakinnyi 6 b’Abanyaburezirikazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Icyo gihe u Rwanda rwahawe igihano cyo kutitabira amarushanwa ayo ari yo yose, ndetse na shampiyona y’igihugu irahagarikwa mu gihe k’imyaka ibiri. Kubera ayo makosa, uwahoze ari Visi Prezida ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda Jean de Dieu Bagirishya yarafashwe akatirwa imyaka 2 y’igifungo, nyuma aza kujujira igihano ke kiragabanuka gihinduka amezi umunani.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *