Friday, April 26
Shadow

Yashyingiranywe n’uwo arusha imyaka 49

Muri Bresil umuyobozi w’akarere (mayor) ufite imyaka 65 y’amavuko yashyingiranywe n’umwangavu w’imyaka 16.

Uyu mugabo ni umuherwe witwa Hissam Husein Dehaini akaba asanzwe ari umubyeyi w’abana 16. Igitangaje ni uko uyu mubare wa 16 wongeye kugaruka ubwo yambikanaga impeta n’umukobwa ukiri muto ufite iyo myaka. Uyu mwangavu witwa Kaouane Rode Carmago ni umunyeshuri mu mashuri yisumbuye akaba akunze kwitabira amarushanwa y’ubwiza.

Hissam Hussein Dehaini atangaza ko gushyingiranwa na Carmago ari umunezero gusa. Ati “aranezeza nange nkamunezeza, nta muntu n’umwe tubangamiye”.

Ubusanzwe amategeko yo muri Bresil yemera ko umuntu ashoboba gushyingirwa ku myaka 16 mu gihe ababyeyi be babitangiye uburenganzira. Gusa hari amakuru avuga ko Hissam Hussein Dehaini yabanje kwiyegereza bamwe mu bo mu muryango wa Kaouane Rode Carmago atangira kubagusha neza kugira ngo batazatambamira ubukwe bwabo. Yabanje gushakira akazi nyina w’uyu mukobwa ndetse na nyina wabo mu karere ayobora.

Gusa hari benshi bamaganye Dehaini bavuga ko yashakanye n’umwana ukiri muto uri mu kigero cy’abuzukuru be.

Gentil KABEHO

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *