Wednesday, May 1
Shadow

Anantara, kamwe mu duce dukurura ba Mukerarugendo mu birwa bya Maurice

Ibirwa bya Maurice ni kimwe mu bihugu by’Afurika bifite ubukerarugendo bwateye imbere biturutse ku bwiza karemano. Agace kitwa Anantara ni kamwe mu dusurwa cyane.

Anantara iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Maurice ikagira ahantu nyaburanga henshi kandi heza. Ahitwa Anantara Iko ho harahebuje kuko hatunganyijwe by’umwihariko mu rwego rwo gukora ikinyuranyo. Iyo wasohokeye aho hantu nta kindi kintu uba ushobora kubona usibye urusobe rw’ibinyabuzima bigizwe n’ibimera, amazi n’utunyamaswa. Ushobora gukora urugendo rw’ibilometero utarabona andi mazu atuwemo n’abaturage.

Serivisi z’ubukerarugendo ushobora kubona muri Anantara Iko igihe wahasohokeye ni ibintu biranga umuco w’icyo gihugu, koga mu mazi y’urubogobogo, amafunguro ya gakondo n’aya kizungu ndetse n’imikino y’ubwoko butandukanye.

Mary IRIBAGIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *