Sunday, April 28
Shadow

Yannick Noah amaze gushaka umugore wa kane

Umugabo wabaye icyamamare mu mukino wa Tennis ndetse no muri muzika yamaze kwemeza ko amaze kwemeranya kubana n’umugore wa kane witwa Malika.

Uyu mugabo w’Umunyakameruni ariko ufite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa yari aherutse gutangaza ko nta kifuzo cyo kongera gushaka umugore afite nyuma yo gutandukana n’abagore batatu bose. Yongeye gutungurana ubwo yatangazaga ko amerewe neza mu rukundo na Malika w’imyaka 32 akaba amurusha imyaka 31 kuko we afite imyaka 63. Malika na we akomoka muri Afurika, papa we akaba akora mu birebana n’ububanyi n’amahanga.

Yannick Noah arusha Malika imyaka 31

Umugore wa mbere Yannick Noah yashatse ni Cécilia Rodhe bambikanye impeta mu mwaka wa 1984 babyarana abana babiri ari bo Joakim Noah na Yéléna Noah. Yannick Noah na Cécilia Rodhe baje gutandukana Noah arongora umunyamideli w’Umwongerezakazi witwa Heather Stewart Whyte mu mwaka wa 1995. Uyu na we babyaranye abana babiri ari bo Eleejah Noah na Jenaye Noah baza gutandukana ashakana na Isabelle Camus muri 2003 ariko na we baje gutandukana mu mwaka wa 2020 bafitanye umwana umwe witwa Joalukas Noah.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *