
Umubiligi Aldo Taillieu ni we watsinze agace k’umusogongero ka Tour du Rwanda 2025.
Ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025 mu Rwanda hatangiye isiganwa ry’amagare ngarukamwaka Tour du Rwanda.
Abakinnyi 69 ni bo batangiye urugamba rwo guhatanira ikamba ry’iri siganwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu ry’uyu mwaka wa 2025.
Abasiganwa batangiriye ku gace k’umusogongero, aho buri wese anyonga yizizira, bakarushanwa gukoresha igihe gitoya gishoboka, ari byo bita Individual Time Trial cyangwa Course Contre la Montre Individuelle.
I saa tanu n’iminota 30 ni bwo umukinnyi wa mbere yari akandagije ikirenge ke ku kirenge k’igare mu muhango ufungura wayobowe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Urugendo rwari ruteganyijwe ni urwo kuzenguruka ibice bitandukanye bituranye na Stade Amahoro i Remera ari byo BK Arena, bakerekeza ku kigo kigenzura ibinyabiziga i Remera, baka...