
Umubare wa ba mukerarugendo basura Leta Zunze Ubumwe z’Amerika urimo kugabanuka bikomeye
Nyuma y’aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika agiriye ku butegesti muri manda ye ya kabiri, umubare wa ba mukerarugendo berekeza muri icyo gihugu ukomeje kubabanuka ku muvuduko wo hejuru.
Nyuma y’ibyumweru bike Perezida Trump arahiye, abasura iki gihugu babaye bake bitewe n’impinduka uyu muyobozi yazanye. Impuguke mu birebana n’ubukerarugendo ziteganya ko ba mukerarugendo binjira muri Amerika bazagabanuka ku kigero cya 5,1% muri uyu mwaka wa 2025 kandi iryo gabanuka ngo ryaratangiye. Ibi bibaye mu gihe ubusanzwe byari biteganyijwe ko abasura Amerika bagombaga kwiyongera ku kigero cya 8,8% nk’uko byatangajwe muri raporo y’ikigo kitwa Tourism Economics yasohotse mu mpera za Gashyantare 2025.
Iki kigo kemeza ko nyuma yo gutangaza iyi raporo, ba mukerarugendo berekeza muri Leta...