
Isiganwa Tour du Rwanda 2025 ryasojwe ritarangiye
Umufaransa Fabien Doubey ukinira ikipe ya Total Energies yo mu Bufaransa ni we watsinze isiganwa ry’amagare ngarukamwaka rizenguruka igihugu Tour du Rwanda.
Ni mu birori bikonje cyane byabaye ku cyumweru tariki ya 2 y’ukwezi kwa 3 muri uyu mwaka wa 2025. Byari bikonje kuko intera ya 7 ari na yo ya nyuma ya Tour du Rwanda itakinwe ngo irangire bitewe n’imvura yaguye isiganwa rigeze hagati. Iyi ntera yagombaga kuzenguruka mu bice binyuranye by’umujyi wa Kigali.
Abashinzwe gutegura iri rushanwa bahisemo gufata umwanzuro wo kwirengaziza iyi ntera ya nyuma, bagendera ku bipimo by’igiteranyo rusange nyuma y’agace ka 6 . Ibi ni byo byatumye Fabien Doubey yegukana umwanya wa mbere. Urugendo rw’ibilometero 769 yarukoreshejemo amasaha 19 iminota 35 n’amasegonda 12. Uwabaye uwa kabiri ni He...