Saturday, May 4
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Ibyiza 10 by’ikiribwa cy’avoka ku mubiri w’umuntu

Ibyiza 10 by’ikiribwa cy’avoka ku mubiri w’umuntu

Ayandi
Urubuto rw’avoka ruri mu kiciro k’ibiribwa birimo ibinyamavuta. Hari abashobora gukeka ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku mubiri; abahanga mu by’ubuzima n’imirire ariko bemeza ko avocat ari ingenzi bakanerekana ibyiza 10 byayo. 1.Avoka yifitemo ubushobozi bwo kurwanya cancer y’imyanga ndangagitsina ku bagabo Iki kiribwa gituma abakunda kugifata kenshi badahura n’ibyago byo gufatwa na cancer ya prostate kandi avoka ikaba yatuma iyi ndwara mu gihe yagaragaye idakwirakwira mu bindi bice by’umubiri. 2.Irwanya cancer yo mu kanwa Avoka yifitemo intungamubiri zishobora kwerekana ibice byo mu kanwa bishobora kwibasirwa na cancer zikaba zakingira ayo makuba hakiri kare. 3.Ifite ubushobozi bwo gukumira cancer yo mu ibere Ubushakashatsi bwerekanye ko avoka ki...
Amasumo atangaje kurusha ayandi ku isi

Amasumo atangaje kurusha ayandi ku isi

Ibyiza nyaburanga
Amazi atemba ahantu hahanamye yitwa amasumo. Hirya no hino ku isi aya masumo arahari ariko hari atangaje kurusha ayandi. Isumo rya Victoria muri Zimbabwe: Ni isumo ritangaje aho amazi amanuka ahareshya na metero 130 z’ubuhaname. Iri sumo kandi rifite ubugari bwa kilometer imwe n’igice. Igitangaje kurushako kuri iri sumo rya Victoria ni uko igihu giterwa n’aya mazi yisuka kigaragarira mu bilometero 70 byose uturutse aho iri sumo riri kandi urusaku rw’amazi yaryo rukumvukanira mu bilometero 40. Amasumo ya Plitvice muri Croatie: Aya masumo aherereye muri pariki ya Croatie akaba ku rutonde rw’ibintu by’umurage kamere by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). Isumo rya Niagara: iri sumo riza ku mwanya wa mbere rw’amasumo azwi cyane ku rwe...
Amateka y’inzoga ya Mützig

Amateka y’inzoga ya Mützig

Ayandi
Ikinyobwa cya Mützig ni kimwe mu byengwa n’uruganda BRALIRWA. Hari bamwe mu bashima iyi nzoga bavuga ko ifite uburyohe hakaba n’abayitinya bemeza ko ngo yaba ijanjagura umutwe ku wayinyoye. Mbese ubundi iyi nzoga ikomoka hehe? Inzoga ya Mützig yatangiye kwengwa mu mugi witwa Mützig mu ntara ya Alsace mu Bufaransa hafi y’umupaka uhuza iki gihugu n’u Budage. Urwengero rwa Mützig rwatangiye gukora mu mwaka wa 1810 rushinzwe na Antoine Wagner. Uru rwengero rwaje kwiyunga n’izindi eshatu zo mu ntara ya Alsace zose zihinduka ikompanyi imwe yitwaga ALBRA (Alsacienne de Brasserie). Mu mwaka wa 1972 ALBRA yaguzwe na sosiyeti mpuzamahanga HEINEKEN ikomeza kwenga inzoga ya Mützig. Abatangije uruganda rw’iyi nzoga bakomeje kuyenga ndetse no muri iki gihe Mützig iracyakorwa mu Bufaransa mu rugan...
Ibintu 7 mukwiye kumenya ku muhanzikazi Dolly Parton

Ibintu 7 mukwiye kumenya ku muhanzikazi Dolly Parton

Imyidagaduro
Dolly Parthon ni umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Country akaba yarakoze albums zirenze 70 mu gihe amaze muri muzika. Hari ibintu 7 abenshi batari bazi kuri uyu mukecuru w’imyaka 77 wavukiye muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. 1.Ubwo yavukaga, Papa we yagurishije umufuka wa kawunga ngo haboneke amafaranga y’ibitaro Uyu muhanzikazi ntabwo ajya ahisha ko yavukiye mu muryango ukennye. Hari n’indirimo yahimbye yitwa “The coat of many colours” ibishimangira. Avuga ko byabaye ngombwa ko umubyeyi we agurisha agafuka k’ifu y’ibigori ngo hishyurwe ibitaro Dolly Parton yavukiyemo ku itariki 19 Mutarama 1946. 2.Yacitse amano, mama we ayasubizaho Ubwo yari afite imyaka 7, Dolly Parton yasimbutse urupangu agwa mu bimene by’amacupa hanyuma amano ye 3 aracika. K...
Abacuranzi b’inanga bamamaye mu mateka ya muzika gakondo

Abacuranzi b’inanga bamamaye mu mateka ya muzika gakondo

Imyidagaduro
Inanga ni kimwe mu bicurangisho by'imena muri muzika mu muco nyarwanda. Mu bitaramo no mu mihango gakondo yo mu Rwanda inanga yarifashishwaga cyane. Mu Rwanda habayeho abacuranzi b'inanga b'ibyamamare ndetse n'ibihangano byabo biramenyekana hifashishijwe itangazamakuru cyane cyane mu biganiro by'igitaramo. Mukerarugendo.rw irabagezaho abacuranzi 19 b'inanga bamenyekanye cyane mu Rwanda kubera inganzo yabo ikomeye. Bernard RUJINDIRI: Afatwa nk'umwe mu bari ku isonga mu buhanzi bwo gucuranga inanga wamenyekanye cyane. Zimwe mu nanga yacuranze ni Imitoma, Inkotanyi cyane, Kamujwara n'izindi. Joseph SEBATUNZI: yamanyekanye cyane mu murya we wihariye mu bihangano nka Kamananga ka Sebajura, Rukara, Nyakwezi, Ikibasumba na Nyirabisabo. Appolinaire RWISHYURA: Abumvise igiteker...
Uwigeze gutwara Tour de France yugarijwe n’ibibazo by’igihombo

Uwigeze gutwara Tour de France yugarijwe n’ibibazo by’igihombo

Ayandi
Umukinnyi w’Umwongereza Bradley Wiggins wasiganwaga ku magare ari mu ngorane zikomeye yatewe n’igihombo yagize nyuma yo kwinjira mu bikorwa by’ubucuruzi. Uyu mugabo w’imyaka 43 wigeze kwegukana isiganwa ry’amagare rya Tour de France mu mwaka wa 2012 afitiye banki umwenda urenga miliyoni y’amapawundi akoreshwa mu Bwongereza. Wiggins nyuma yo guhagarika umukino wo gusiganwa ku magare mu mwaka wa 2016 yahise yinjjira mu bucuruzi ariko amakuru aturuka mu Bwongereza arahamya ko atahiriwe n’ako kazi gashya kuko amakompanyi ye yatangiye gutezwa cyamunara. Hashize imyaka 3 atishyura inguzanyo za banki ndetse na we ubwe atangaza ko nta kizere afite cyo kubona ubwishyu mu gihe cya vuba. Jean Claude MUNYANDINDA
Karahanyuze : Abahanzikazi babaga muri diaspora bagaragaje imbaraga kurushaho.

Karahanyuze : Abahanzikazi babaga muri diaspora bagaragaje imbaraga kurushaho.

Imyidagaduro
Kubera ko abakunzi ba Mukerarugendo.rw bakomeje kudusaba kubagezaho amakuru anyuranye mu myidagaduro, tugiye kubagezaho bamwe mu bahanzi b'Abanyarwandakazi bakanyujijeho mu myaka yo hambere. Abanyempano b'Abanyarwandakazi batanze umusanzu wabo mu buhanzi bwa muzika nyarwanda ; hari bamwe bakiriho hari n'abatabarutse. Abenshi muri bo ni abahanzi bamaze igihe kinini mu mahanga aho bari barahungiye. Abahanzikazi bamamaye babarizwaga hanze y'u Rwanda : Cécile Kayirebwa: Yamamaye mu ndirimbo zinyuranye zakunzwe na benshi. Uyu mubyeyi w'imyaka 77 azwi mu ndirimbo nyinshi za gakondo nka Tarihinda, Urusamaza, Umutware n'izindi nyinshi. Yakoze ibitaramo bikomeye mu Bubiligi, mu Rwanda no hirya no hino ku isi. Yigeze kuyobora itorero Amarebe n'Imena. Suzanne Nyiranyamibwa: Ku mya...
Tumenye akamaro k’urusenda ku buzima

Tumenye akamaro k’urusenda ku buzima

Ayandi
Urusenda rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo binyuranye by’ubuzima. Tugiye kubagezaho akamaro karwo ku mubiri w’umuntu. Rugabanya umubyibuho ukabije Umubyibuho ukabije abahanga mu by’ ubuzima bavuga ko wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nk’ umutima, diyabeti, umuvuduko ukabije w’ amaraso na kanseri. Nubwo izi ndwara ziri muzihangayikishije benshi muri iyi minsi, kimwe mu bisubizo byo kuzirinda ni ukurya urusenda. Abahanga mu by’ imirire bavuga ko iyo wongereye urusenda mu biryo rugabanyamo ibinyabutabire bitera kubyibuha(ibinure). Urusenda ntabwo rugabanya ibinure mu biryo gusa ahubwo runagabanya isukari mu mubiri kuko rwongera ibyitwa insuline bishinzwe kuganya isukari igihe yabaye nyinshi mu mubiri. Urusenda rwongera insuline mu mubiri igihe umuntu ariye u...
Siporo 10 zikunzwe cyane kurusha izindi mu isi

Siporo 10 zikunzwe cyane kurusha izindi mu isi

Imikino
Siporo ni uburyo bwo kwidagadura bumaze imyaka isaga 3.000 bubayeho. Mu Bugereki bwa kera, ni ho hatangiriye amarushanwa ya mbere y’imikino ngororamubiri agahuruza abakinnyi n’abafana. Uko ibihe byagiye biha ibindi  hagiye haduka izindi siporo nshya kandi zigakundwa , ku buryo byakunze gukurura impaka hibazwa siporo zikunzwe kurusha izindi mu bihugu cyangwa uduce runaka. Tugiye kwifashisha ibinyamakuru the World Atlas, the Sporting na Real Buzz tubagezeho urutonde rw’uko siporo 10 za mbere zikurikirana mu gukundwa cyane kurusha izindi mu isi. Football (Soccer)                                                                                                                      Umupira w’amaguru bakunze kwita “Soccer”   ni umwe mu mikino ikunzwe cyane  ku isi, ufite abafana barenga miliy...
BAL 2024: Hazaba impinduka zikomeye harimo n’ubwiyongere bw’imikino

BAL 2024: Hazaba impinduka zikomeye harimo n’ubwiyongere bw’imikino

Imikino
Ubuyobozi bw’irushanwa rya Basketball Africa League bumaze gutangaza gahunda y’uko rizagenda ku nshuro yaryo ya kane. Hazaba impinduka zikomeye ugereranyije n’uko ryagenze mu myaka itatu ishize. Impinduka ya mbere ni ukwiyongera kw’imikino. Guhera mu byiciro bya za conferences kugeza ku mikino ya kamparampaka, umukino wa nyuma ndetse n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, imikino yose hamwe izakinwa ni 48 mu gihe muri BAL iheruka hakinwe imikino 38. Ikindi kintu gishya ni ukwiyongera kwa za conferences. Muri BAL ya 2022 n’iya 2023, hariho conferences ibyiri (Sahara yakiniwe muri Senegali na Nili yabereye mu Misiri) ariko kuri iyi nshuro ya BAL 2024 haziyongeraho na Conference ya Kalahari izakinirwa muri Afurika y’Epfo. Buri conference izaba igizwe n’amakipe 4 kuko amakipe yos...