Friday, March 29
Shadow

Justin Bieber ntabwo azongera kugaragara mu bitaramo mbere ya Werurwe 2023

Umuhanzi akaba n’umuririmbyi w’Umunyakanada Justin Bieber yugarijwe n’uburwayi ndetse burimo gukomera ku buryo yafashe umwanzuro wo gusubika ibitaramo byo kuzenguruka isi yateganyaga.

Uyu muhanzi w’icyamamare ufite imyaka 28 akaba akurikirwa n’abantu barenga miliyoni 250 ku ipaji ye ya instagaram yafashwe n’uburwayi bwa paralysie butuma igice kimwe cyo mu maso kidakora. Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ni bwo ibimenyetso by’ubu burwayi bwe byatangiye kumugaragaraho ku buryo ijisho rye rimwe ritakoraga ndetse biboneka ko imiterere y’isura y’uyu muhanzi ukomeye yari yahindutse.

Iyi ndwara ye idasanzwe ishobora no kumukomerera bikagera n’aho ananirwa kumva no kuvuga. Ni indwara ifata abantu 5 ku bantu 100,000 buri mwaka muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Justin Bieber avuga ko mu gihe ataroroherwa yafashe ikemezo cyo guhagarika gahunda yari afite z’ibitaramo bizenguruka isi. Atangariza abafana be ko agomba kubanza akivuza neza kuko ubuzima ari bwo bwa mbere. Ati “Ku bantu bababajwe n’isubikwa ry’ibitaramo byange ndagira ngo mbamenyeshe ko uburwayi bwange bukomeye cyane ku buryo ntabona uko nkora ibyo bitaramo. Ndarwaye cyane rwose kandi ubuzima ni cyo kintu k’ibanze muri byose”.

Kubera iyi ndwara ikomeje kuzonga Justin Bieber biteganyijwe ko atazongera kugaragara ku rubyiniro mbere y’ukwezi kwa gatatu k’umwaka utaha wa 2023.

Mary IRIBAGIZA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *