Amakipe 3 ari yo Bangui Sporting Club yo muri Repubulika ya Santarafurika, FUS Rabat yo muri Maroke na Al Ahly Benghazi yo muri Libiya amaze gukatisha amatike yo kwitabira ikiciro gikurikiraho k’irushanwa rya Basketball Africa League 2024.
Mu irushanwa rya Elite 16 mu kerekezo k’iburengerazuba (West Division) ryabaye hagati y’itariki ya 31 Ukwakira 2023 na 5 Ugushyingo 2023 i Yawunde muri Kameruni aya makipe atatu ni yo yatsindiye imyanya yo kuzaseruka mu matsinda y’ikiciro cya conference. Ku makipe 7 yari yaserutse, Bangui Sporting Club itozwa na Liz Mills ukomoka muri Australia ni yo yaje ku mwanya wa mbere itsinze FUS Rabat yo muri Maroke amanota 93 kuri 90. Umwanya wa gatatu wabaye uwa Al Ahly Benghazi yo muri Libiya yatsinze Forces Armées et Police yo muri Kameruni amanota 93 kuri 84.
Nyuma y’iri rushanwa rya Elite 16 mu kerekezo k’iburengerazuba hazakurikiraho iryo mu kerekezo k’iburasirazuba (East Division) kugira ngo hamenyekane andi makipe 3 azakina ikiciro cya conference. Amakipe 8 ni yo azaseruka muri iki kerekezo akazahurira i Johannesburg muri Afurika y’Epfo kuva ku itariki ya 14 kugeza ku ya 19 Ugushyingo 2023. Amakipe 8 azahatana muri iki kerekezo agabanyije mu matsinda abiri. Mu itsinda rya mbere harimo Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, NBA Academy yo muri Senegali, Pazi Basketball Club yo muri Tanzaniya na Dynamo yo mu Burundi. Itsinda rya kabiri rigizwe na Ferroviario da Beira yo muri Mozambike, City Oilers yo muri Uganda, Club Omnisport de la Police Nationale yo muri Madagasikari na JBC yo muri Zimbabwe.
Jean Claude MUNYANDINDA