Tuesday, September 10
Shadow

Samson Ndayishimiye yatorewe kuyobora FERWACY

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2023 habaye amatora yo kuzuza imyanya muri Komite Nyobozi y’uwo mukino mu Rwanda (FERWACY). Ku mwanya wa perezida hatowe Samson Ndayishimiye wari umukandida umwe rukumbi.

Uyu mugabo wari watanze kandidatire aturutse mu ikipe ya Kigali Cycling Club yegukanye uyu mwanya w’ubuyobozi bigoranye kuko ku nshuro ya mbere y’amatora yagize amajwi 6 gusa ku bantu 11 batoye. Nyuma yo kunganya amajwi na “oya” byabaye ngombwa kwitabaza inshuro ya kabiri y’amatora, Samson Ndayishimiye abona amajwi 8.

Valentin Bigango yatorewe kuba visi perezida wa mbere
Arlette Ruyonza Umunyamabanga Mukuru
Daniel Katabarwa Umubitsi wa FERWACY

Visi perezida wa mbere yabaye Valentin Bigango watanzwe n’ikipe ya Amis Sportifs. Yatsinze Madjaliwa Niyongoma wo wo muri Benediction Cycling Club. Arlette Ruyonza watanzwe na Nyabihu Cycling Team ni we watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru. Ruyonza yari umukandida umwe rukumbi kuri uyu mwanya. Uwabaye umubitsi ni Daniel Katabarwa wo mu ikipe ya Karongi Vision Sport Centre watsinze Christine Biraro wo muri Cycling Club for All.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *