Friday, April 26
Shadow

Basketball: Ikipe ya REG izongera guhagararira u Rwanda muri BAL 2023

Nyuma yo gutsinda Patriotes Basketball Club amanota 84 kuri 74 mu mukino wa 5 wa playoffs za nyuma, ikipe ya REG Basketball Club yahise ibona uburenganzira bwo kongera guhagararira u Rwanda muri Basketball Africa League ya 2023 nk’uko byagenze muri BAL ya 2022.

Iyi ntsinzi ikipe ya REG iyikesha abakinnyi bayo bakomeye nka Adonis Filer, Thomas Cleveland, Axel Mpoyo, Pitchou Manga, Elie Kaje, Olivier Shyaka, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza na bagenzi babo.

Abategura irushanwa rya Basketball Africa League ntabwo baremeza niba ikipe izaserukira u Rwanda muri BAL ya 2023 izahita ijya mu makipe 12 azakina imikino yo mu kiciro cya conferences atabanje kunyura mu majonjora ariko ikipe ya REG Basketball Club ifite ubushobozi bwo kwitwara neza ikaba yatsinda n’ayo majonjora.

Ibi birasaba ko iyi kipe y’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ingufu mu Rwanda irushaho kwiyubaka ikagira abakinnyi nka bane yongeramo. Mu bakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda Steve Hagumintwari, Kendall Lamar, Dieudonné Ndizeye, Christopher Crawford na Ntore Habimana bo muri Patriotes Basketball Club bashobora kwifashishwa. Gusa kuri Ntore Habimana bishobora kugorana kuko uyu musore yavuzweho kutarebana neza na REG Basketball Club nyuma y’uko iyi kipe yari yaramwiyambaje muri BAL iheruka ariko imikino ikarinda irangira atinjiye mu kibuga na rimwe ahubwo agahora ku ntebe y’abasimbura. REG Basketball ishobora no gushaka abandi bakinnyi mu bihugu byo hanze.

Mu irushanwa rya BAL rya 2022 ikipe ya REG yatangiriye mu kiciro cya conference aho yahatanye mu mikino ya Sahara Conference yabereye i Dakar muri Senegali. Icyo gihe yitwaye neza irangiza ku mwanya wa mbere muri iyo conference imbere ya US Monastir yo muri Tuniziya, AS Salé yo muri Maroke, Seydou Legacy Athletic Club yo muri Guineya, Ferroviario da Beira yo muri Mozambique na Dakar Université Club yo muri Senegali.

Gusa REG Basketball Club yaje gutenguha abakunzi bayo muri kimwe cya kane kirangiza mu mikino yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2022. Yatsinzwe na Forces Armées et Police yo muri Kameruni ihita isezererwa itageze ku ntego ya Patriotes Basketball Club yo kugera muri kimwe cya kabiri kirangiza muri BAL ya 2021.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *