Wednesday, April 24
Shadow

Ivana Knoll umwe mu basusurukije abantu mu gikombe k’isi

Mu irushanwa ryo guhatanira igikombe k’isi cy’umupira w’amaguru cyaberaga muri Qatar cyarangiye ku itariki ya 18 Ukuboza 2022, umunyamideri wo mu gihugu cya Croatia Ivana Knoll ni umwe mu bakoze udushya.

Uyu mukobwa w’imyaka 30 y’amavuko wigeze guhatana mu irushanwa rya Nyampinga wa Croatia mu mwaka wa 2016 yagarutsweho cyane mu gikombe k’isi kubera imyambarire ye idasanzwe. Ubusanzwe amategeko agenderwaho muri Qatar ategeka ko abakobwa n’abagore bambara bakikwiza ari ko we ibi ntabwo yigeze abikozwa.

Knoll buri gihe yagaragaraga yambaye imyenda ishimangira imiterere ye, rimwe ikaba ari imyenda igaragaza amabere, ubundi ikaba imyambaro migufi itamenyerewe mu bihugu byinshi byo mu Barabu. Kuri uyu Nyampinga ufite uburebure bwa metero imwe na santimetero 80 ngo nta kintu na kimwe cyari kumubuza kwambara uko abyumva cyane cyane ko abantu bose badategetswe kwitwara kimwe. Yongeraho ko na bamwe mu bashinzwe mutekano bagerageje kumubangamira bakwiye kwisubiraho ngo kuko bamugaragarije ikinyabupfura gike.

Ikipe y’igihugu ya Croatia uyu mukobwa w’ikimero yari yaje gushyigikira yatahukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Maroc ibitego 2 kuri 1. Argentine ni yo yatwaye iki gikombe k’isi cya 22 nyuma yo gutsinda u Bufaransa ku mukino wa nyuma.

Andi mafoto:

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *