Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 14 Nzeri 2022 ikipe y’abagore ya REG Basketball Club yatwaye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo gutsinda umukino wayo wa kane mu mikino itanu yari iteganyijwe muri playoffs za nyuma.
Muri uyu mukino wabereye muri BK Arena i Remera REG Basketball Club yatsinze APR Basketball Club amanota 63 kuri 54 bityo iyo ntsinzi ya 3 ihita ihesha iyi kipe y’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ingufu igikombe mu gihe APR Basketball Club yo yatsinze umukino umwe gusa. Umukinnyi Mireille Nyota wa REG Basketball Club ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka.
Mu gihe mu bagore ikipe yegukanye igikombe yamaze kumenyekana, mu kiciro cy’amakipe y’abagabo ibintu bizasobanuka ku cyumweru ku itariki ya 18 Nzeri 2022 hagati ya REG Basketball Club na Patriots Basketball Club mu mukino wa gatanu wa kamarampaka uzatangira i saa mbiri z’ijoro muri BK Arena i Remera.
Mu mukino wa kane wa playoff wabaye ku wa gatatu tariki 14 Nzeri 2022 Patriots Basketball Club yatsinze REG Basketball Club amanota 78 kuri 65 bituma na yo yuzuza imikino ibiri yatsinze kimwe na REG Basketball Club.
Ikipe izatsinda uyu mukino wo ku cyumweru wo gukemura impaka hagati ya Patriots Basketball club na REG Basketball Club izaba ibonye uburenganzira bwo kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League.
Jean Claude MUNYANDINDA